Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Inkomoko y’izina Gitwe agace ko mu Ruhango

Ku ngoma y’umwami Yuhi wa V Musinga wayoboye u Rwanda ahagana mu 1883 -1944  agace ka Gitwe kari mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, kera kitwaga Kidaturwa. Iri zina Kidaturwa bivugwa ko ryaje guhinduka Nyabihanga  ku ngoma y’umwami  Mutara III Rudahigwa  wayoboye u Rwanda kuva mu 1931 kugeza mu 1959 bitewe n’ishyamba ry’inzitane ryajugunywagamo imirambo ikaribwa n’impyisi zaribagamo. Izina Gitwe ryahiswe nyuma n’abamisiyoneri bahatangirije itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, aka gace kubaka izina rya  Gitwe na magingo aya.

Ni kenshi twumva amazina y’ahantu runaka tukagira amatsiko yo kumenya inkomoko yayo. Twagiye twumva kenshi amzina nka Nyamirambo, Mburabuturo, Bweramana, Busasamana n’ahandi. Aya mazina agenda atera amatsiko abayumva bityo bakifuza kumenya inkomoko yayo.

Uretse nanjye nawe muri aba bagira amatsiko urimo. Ibi byatumye nkoresha ibilometero birenga ijana uvuye i Huye nerekeza mu Murenge wa Bweramana ni mu Karere ka Ruhango nashakaga kumenya amateka y’ahantu bita Gitwe.

Kumva ijambo Gitwe usesenguye wumva ko ari nk’umutwe munini batubuye, yewe hari n’abibwira ko ahari byavuye ku batekamutwe benshi baba barahabaye.

Nkihagera nahasanze abasaza babiri umwe yitwa Ntamukunzi Mathias, uyu musaza afite imyaka isaga 83 ni pasiteri wahawe ikiruhuko k’izabukuru mu itorero ry’abadivantisiti. Yemeza ko izina Gitwe ntaho bihuriye na gahunda  y’amatsinda yo kwiga bibiliya azwi nk’imitwe bagira muri iri torero.

Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi ni bwo Umubiligi Elie Delhove yagejeje ubutumwa bw’Abadivantisiti mu Rwanda. Akimara kuva i Kirinda, ubu ni mu Karere ka Karongi, akuwe muri misiyoni y’abaporotesitanti, yahise yerekeza i Nyanza asaba umwami  Yuhi wa V Musinga kumuha ubutaka yatangirizaho itorero ry’abadivantisiti maze amuha ahitwa Kidaturwa ugenekereje hari mu myaka yo hagati ya 1910 na 1920.

Undi musaza wa kabiri twaganiriye, yitwa Ruhaya Isiraheli we afite imyaka 76 y’amavuko. Uyu musaza avuga ko ku ngoma y’umwami Yuhi wa V Musinga,  agace ka Gitwe kari mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango Kitwaga Kidaturwa. Iri zina ryaje guhinduka Nyabihanga  ku ngoma y’umwami  Mutara III Rudahigwa  wayoboye u Rwanda 1931 kugeza 1959.

Amateka ya hano tubwirwa n’abayazi neza  akomeza avuga ko  bitewe n’ishyamba ry’inzitane ryajugunywagamo imirambo  yaba y’abantu, ndetse n’andi matungo yaribwaga n’impyisi zaribagamo.Iri shyamba ngo ryabaga ryuzuyemo uduhanga imitwe y’abantu

Nyuma yo kugabirwa n’Umwami aka gace Elie Delhove yabonye ko aya mazina ataberanye n’ivugabutumwa yashakaga ko rimenyekana maze ahita Gitwe.

Haba agace ka Murama ndetse n’aka Joma by’aha Gitwe twari amashyamba gusa ku buryo nta baturage bari bahatuye. Nyuma yo kuhubaka misiyoni ni bwo abaturage batangiye gutinyuka kuhatura buhoro buhoro.

Ibura ry’ibikorwa remezo nk’imihanda, amashuri, amavuriro n’ibindi ni bimwe mu byari byaradindije iterambere ry’abatuye kera Gitwe. Uyu ni Rwema Justin udatinya kuvuga ko bivurizaga mu Karere ka Karongi bahana imbibi bityo bagakora urugendo rurerure bajya kwivuza.

Mu myaka mike ishize Gitwe yagejejwemo ibikorwa by’amajyambere muri buri ruhande kandi koko byahinduye ubuzima bw’abahatuye. Gitwe ubu ni ho hari ibitaro by’akarere ka Ruhango, hari Kaminuza amashuri ya Segonderi, amazi, umuriro w’amashanyarazi yambukiranya urugo ku rundi n’ibindi. Ibi bituma abaturage bahatuye bemeza ko ari wo mugi ukomeye aka karere gafite.

Gusa nyuma yo guhagarika amashami amwe muri Kaminuza ya Gitwe byatumye urujya n’uruza ruhagabanuka. Ibi babiheraho basaba ubuyobozi kugira icyo bakora maze bagakomeza gukora nk’ uko byahoze bakiteza imbere

Ngayo amateka ya Gitwe. Iri zina si umurenge, si akagali cyangwa umudugudu. Aka gace abahagenda bemeza ko ku munsi w’ sabato wahanogonorerwa n’isari kuko nta duka wapfa kubona rifunguye kuko hejuru y’ijanisha rya 90 ku bahatuye bose ari abakirisitu b’abadiventiste b’umunsi wa karindwi.

Inkuru dukesha RBA yakozwe na Callixte Kaberuka

2 Comments

2 Comments

  1. Emmanuel

    August 7, 2020 at 13:46

    Mudushakire ubusobanuro bw’izina Nyarugenge. Ryavuye he? Thank you

    • jean paul tuyishimire

      May 26, 2023 at 08:02

      murakoze nange munshakire izina ryitwa mwendo ryavbuye he

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities