Nyuma y’imyaka 36 uru ruganda rumaze mu Rwanda rukora sima, kuri ubu 49 ku ijana by’imigabane y’uruganda rwa sima mu Rwanda yamaze kujya ku isoko ry’imari n’imigabane. CIMERWA ibaye ikigo cya 10 kinjiye kuri iri soko.
Nk’uko tubikesha RBA, imigabane ingana n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 70, ni yo kuri ubu iri ku isoko ry’mari n’imigabane, ikaba ingana na 49 ku ijana uru ruganda rufite. Imigabane isigaye ingana na 51ku ijana iragumanwa na sosiyete yo muri Afurika y’Epfo iherutse kwegurirwa uru ruganda (Pretori Portland Cement).
Perezida w’inama n’ubutegetsi y’uru ruganda, Rugemanshuro Regis, asobanura ko impamvu yo kujya ku isoko ry’imari ari uguha amahirwe uwo ari we wese wifuza gushora imari muri uru ruganda.
Yagize ati “Ni mu rwego rwo guteza imbere imishinga imwe n’imwe iba ikomeye inaremereye, yamara gufatisha igenda neza cyane cyane nka CIMERWA aho mubona uko ubukungu bwiyongera ni na ko busines yayo itera imbere bikaba byari bigeze ko duha umwanaya abashoramari babishoboye ko ushobora kugura imigabane ukaba wakurana na bizinesi y’ikigo uko igenda ikura.”
CIMERWA ibaye ikigo cya 5 cyo mu Rwanda kinjiye ku isoko ry’imari n’imigabane rigiye kumara imyaka 10 gusa rikorera mu Rwanda, mu gihe muri rusange iri soko ririho ibigo 10.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’isoko ry’imari n’imigabane mu Rwanda (Rwanda stock Exchange) Celestin Rwabukumba, avuga ko ubwitabire muri bene iri shoramari bugenda buzamuka cyane ko ritamaze igihe mu gihugu.
Ati “Iri soko ryahuje abantu benshi kuko kugeza uyu munota amafaranga amaze kunyura mu isoko kuva twatangira amaze kurenga miliyari na miliyoni magana abiri z’amadolari. Bivuze ngo abashoramari baraje, tumaze kugira konti zirenze ibihumbi makumyabiri na kimwe kugeza uyu munsi. Si abo bonyine hari n’abandi kuko hari abaza bishyize hamwe, twavuga nk’abajya mu kigega cy’iterambere.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere (RDB), Clare Akamanzi, asanga kwiyongera kw’ibigo ku isoko ry’imari n’imigabane, ari ikimenyetso cy’uko ubukungu bw’igihugu bugenda burushaho gushinga imizi bugizwemo uruhare rukomeye n’ishoramari rishingiye ku bwizigame bw’igihe kirekire.
Akomeza avuga ko urwego rw’inganda, umusaruro mbumbe uzikomokaho ugeze ku gipimo cya 17 ku ijana uvuye kuri 15, intego akaba ari ukugera kuri 26 ku ijana.
Agira ati “Mu by’ukuri turebye ibyo tumaze kugeraho mu bukungu n’intego dufite mu bihe biri imber, biratanga icyizere cy’izamuka ry’ubukungu ryihuse. Iryo terambere rizasaba ibikoresho birimo na sima bisaba ko ubushobozi bw’uruganda bugomba kwiyongera bikazatuma mu gihe giciriritse n’ikirambye igihugu cyacu kigera ku ntego zacyo.”
Usibye CIMERWA yinjiye ku isoko ry’imari n’imigabane aho umugabane umwe urimo kugura amafaranga 120 ku isoko rya mbere; kuri iri soko hasanzweho ibindi bigo bine (4) bisanzwe bikorera mu Rwanda birimo BRALIRWA, Banki ya Kigali, I&M Bank na Cristal Telecom.
Rwanyange Rene Anthere
