Iri shuri ry’indashyikirwa riherereye mu karere ka Ngoma mu mujyi wa Kibungo ku muhanda Kigali – Rusumo hafi ya Stade y’Akarere ka Ngoma. ryafunguye ku mugaragaro mu 1986. Ubu rifite amashami: HGL, LFK, HEG (S6) na LKK (S6). rikagira n’icyiciro rusange (Tronc-commun).
Umwe mu babyeyi baharereye abana batatu mu myaka itandukanye hagati ya 2003 na 2015 witwa UWIZEYIMANA Clementine avuga ko ubusanzwe ibigwi n’ uburambe iri shuri rifite bimaze kurigira ubukombe, bitewe ahanini n’imyaka rimaze ritanga uburezi bufite ireme kuva mu mwaka wa 1986.
Agira ati “Mu by’ukuri umuntu avuze ko ASPEK/ISA ari ikigo ntangarugero kandi kimaze kuba ubukombe kubera ubumenyi, umuco, ubuhanga n’ubupfura bw’abize muri iri shuri.”
MUKASHEMA Antoinnette wize kuri iki kigo hagati ya 2004 -2009 avuga ko iterambere rishingiye ku bwenge, ubuhanga, ubumenyi n’uburere yatojwe mu myaka itandatu yamaze yiga kuri ASPEK /ISA ari byo ashingiraho bikamufasha mu kazi ke ka buri munsi, mu gihe amaze akora mu nzego zifata ibyemezo kuva mu mwaka wa 2018.
Ibi abihurizaho na TUYISHIME Prince Robert wamwize inyuma kuva muri 2013-2015, arata ibigwi bya ASPEK/ISA.
Ubuyobozi bw’iri shuri butangaza ko nyuma yo gutsindisha neza 100% umwaka ushize, ubu ryamaze gutegura ibisabwa byose ngo umwaka w’amashuri wa 2023-2024 uzarusheho gukomeza kurigira indashyikirwa nk’uko abaryizeho n’abarirereyeho bakomeje kurivuga imyato.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri ASPEK/ISA, Cyubahiro Eugene, avuga ko muri rusange basoje neza umwaka w’amashuri wa 2022-2023, abakoze ibizamini bya Leta bakaba barabitsinze ku kigereranyo cyo hejuru, bityo baka babaramaze no kwitegura umwaka mushya wa 2023-2024, aho biteguye guha ikaze abasanzwe biga kuri icyo kigo n’ abandi bashya bari kuza babagana biyandikisha umunsi ku wundi.
Agira ati “Umwana wese urererwa muri Institut Saint Aloys, uretse no kuba ari umuhanga muri byose, aba agomba no kurangwa n’ikinyabupfura kigendanye n’ imico myiza, kuko uburere bwiza ari ishyiga ry’inyuma mu burezi bubereye ejo heza h’uwa buhawe.”
Bafite amacumbi ahagije y’ abahungu n’ abakobwa ku buryo abana baryama bisanzuye. Amafaranga y’ishuri ni (99,500 Frw / Igihembwe), bityo ugereranyije n’ibindi bigo byigenga uwavuga ko kiri mu bigo byishyuza amafaranga y’ishuri make ntiyaba abeshye. Ikindi kandi borohereza ababyeyi kugenda bishyura mu byiciro nabyo akaba ari ibintu udapfa gusanga mu bindi bigo.
Ubuyobozi bw’ ishuri burahamagarira ababyeyi gukomeza kwihutira kuza kwandikisha abana kuko imyanya igihari mu cyiciro rusange (O’ Level) muri S1 kugeza S3, ndetse no mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye
(A’ Level) mu mwaka wa kane n’ uwa gatanu (S4 & S5) mu mashami ya LFK na HGL, ndetse no mu mwaka wa gatandatu (S6) mu mashami ya LKK na LFK.
Ikindi kandi n’abari kure mu tundi turere babatekerejeho kuko bashobora kwandikisha abana batavuye aho bari, bifashishije uburyo bwa WhatsApp kuri 0783362996 (Secrétaire comptable) cyangwa 0785440268 (Directeur), cyangwa se bagahamagara kuri izo numero bakabafasha.
Bwana CYUBAHIRO Eugène ushinzwe amasomo (DOS) muri ASPEK/ISA avuga ko mu gutoranya abarimu bakorana nabo, babahitamo bakoresheje ibizamini, bakakira abatsinze neza kandi bagaragaza imico ibereye umurezi w’abana.
Asaza agira ati “abanyeshuri dushinzwe ni abantu bumva kandi barangwa no gukunda amasomo kurusha gutakaza umwamya mu bitabafitiye akamaro, ari nabyo ngo bituma dutsindisha abana bose 100 ku ijana kandi tunagiramo n’abafite impano zitandukanye zituma bamenyekana mu gihugu no hanze ya cyo cyane cyane iyo basoje amasomo hano iwacu.”
ASPEK /Institut Saint Aloys ni ikigo gifite icyiciro rusange (Tronc-Commun), ndetse n’amashami ya LFK na HGL muri “S4” na “S5” ndetse n’amashami ya LKK, LFK na HEG muri “S6”.
Panorama