“Abahamya, abahanzi mu kwamamaza no kubarura amajwi nibyo bituma umuntu atsinda amatora. Abanyarwanda bakunda kubwirana ibyabaye nicyo gituma aho gutegereza ugomba gushaka umuntu uri bukugerere aho utari bwigerere akaguhamiriza ibyawe imbere y’abandi akanakuvuga ibigwi. Niko byagenze mu turere, imirenge, utugari ndetse n’inzu ku yindi.” RPF Inkotanyi – KAGAME.
Abahanzi
Indirimbo, ubwanditsi gushushanya n’ibindi byafashije cyane Paul Kagame kugira ngo imipira, ingofero, indirimbo, utwarasisi ndetse n’abanditsi bafashije cyane gukangurira abatora gutora Paul Kagame, ahantu hose mu Rwanda aho yiyamamarije ibihangano byaragaragaye cyane bituma abantu biyemeza kumutora.
Kwiyamamaza
Umukandida wese agomba kwicara agatekereza icyo ari bubwire abamutegereje, bamureba. Aha abaguteze amatwi nibyo biguhesha amajwi n’icyizere cyo gutorwa.
Ibi byose bigashingira ku bikorwa bifatika mu migabo n’imigambi biguhesha amajwi y’abatora. Ibi byose kandi bigomba kuyoborwa n’ibarura ry’amajwi rikozwe neza kugira ngo hatabaho kwibwa cyangwa urwikekwe mu biyamamaje, bigatanga amahoro, ituze no kwemeza uwatsinzwe ko atarenganye.
Ahandi bite?
Muri Leat Zunze Ubumwe za Amerika, muri Kenya n’ahandi bikunze gutera impungenge ko haba hari n’ibindi bihugu byagerageza gutobera cyangwa kugira akaboko mu matora yabyo, ariko mu Rwanda bisa naho ntawikanga cyangwa ngo agire urwikekwe usibye abantu bashobora kwibaza bati “Kanaka cyangwa runaka amafaranga yo kwiyamamaza yayatakarije iki? Yayavanye he ko yabonaga atazatsinda amatora?”
Ibi rero ni ugutekereza nabi kuko umuntu wese ku mugambi we, kugira inshuti n’abamufasha si igitangaza, cyane cyane ko hari inyungu nyinshi zo gusubizwa amafaranga igihe wabonye amajwi ageze ku rugero runaka ruteganywa n’amategeko agenga amatora.
Icyitonderwa
Umukandida mwiza agomba kumenya aho ingufu cyangwa imbaraga za mugenzi we zishingiye nibyo anenga cyangwa yizeza abandi kugira ngo bigerweho bifashe abaturage bitazaba ikibazo ahubwo bikaba igitekerezo kuko umukandida agira igihe azira n’igihe agendera aricyo cyitwa “Manda”.
Abahanzi
Abahanzi ni ngombwa cyane mu gutuma umukandida atorwa kuko bashimisha cyane abatora bakabashyiramo Morale no gukundisha umukandida rubanda, bigatuma banyurwa no kumuha amajwi. Imvugo y’abahanzi rero ubwayo ni rukuruzi ifasha cyane mu kwamamaza.
Umukandida waba atakoresheje izi nzira z’ubuhanga cyangwa abamwamamaza, ntanakoreshe abahanzi akagendera ku byo avuga we ubwe wenyine, amahirwe ye aba ari make cyane, kuko usibye no mu Rwanda bagira bati “Umugeni wese agira umuranga”, n’ahandi hose amatora yishingikiriza kuri iyo mitwe yombi n’ibikorwa bya nyirabyo, kuko kuvuga gusa ntabwo bizana amajwi mu kigega cyangwa mu mutiba, igitebo cyangwa agaseke k’amatora.
Nubwo gutora bigaragara ko utsinda umumenya kare ugendeye kuri ibyo byavuzwe haruguru kereka iyo habayemo icya kane cyo kubarura amajwi nacyo kigomba kugira indorerezi.
Amatora y’ubu mu Rwanda, indorerezi z’i Burayi zabonye ibyo navuze cyane ibikorwa, ziti “Demokarasi nyarwanda, i Rwanda mu banyarwanda no mu Kinyarwanda, ntacyo warenzaho, ntanaho twakwirirwa tujya nimureke dutegereze batangaze intsinzi ya Paul Kagame, twigire kwikorera ibyacu no kuyibyinira ku bazatumirwa wenda nanjye ndimo kuko bantumiye sinahatangwa”.
Abakuru b’ibihugu bya Afurika bo nta nubwo bategereje ibizava mu matora, bamaze kwemeza Paul Kagame nk’umuyobozi wabo, ngo azayobore Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yewe hari n’umuporofesa w’umunyakenya witwa Walibora wanditse muri The East African, ati “Njyewe ntegereje ko amatora arangira, Perezida Paul Kagame akadufasha gusakaza ururimi rw’Igiswahili nk’indangamuntu, indangamuco n’indangagaciro y’Umunyafurika”.
Nanjye nti “Hongera sana Rais Paul Kagame, tena sana! Una uwezo mkubwa, una nia nzuri, una sababu nyingi, busara na hekima ya kuongoza Wanyarwanda. Mola akujalie!”
Prof. Pacifique Malonga
Umwanditsi w’ibitabo n’umunyamakuru wigenga.
E-mail: becos1@yahoo.fr
