Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Gasabo: Kagame yahaye gasopo abatega iminsi u Rwanda

Ku gicamunsi gishyira umugoroba wo kuri iyi tariki ya 02 Nyakanga 2017, ubwo umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yasorezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, yagarutse ku magambo yihanangiriza abashaka gutega iminsi u Rwanda, anatanga ubutumwa bujyanye n’amatora abanyarwanda biteze tariki ya 4 Kanama.

Umukuru w’igihugu Paul Kagame, akaba n’umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, yatangiye ashimira abanyarwanda bose batangiranye igikorwa cyo kwiyamamaza mu ntara zose z’u Rwanda.

Yagize ati “Rero, reka dusoreze ku bintu ndibuvuge uyu munsi kubyo nubundi nahereyeho umunsi twari mu Ruhango dutangira igikorwa cyo kwiyamamaza.

Uyu munsi dutangira uri mu ibyo navuze mpereye kubivugwa n’abandi nk’uko Uwacu yabivuze badutega iminsi, noneho ubu baravuga ngo ubwo babonye ibyo kuduhagarika mu guhitamo kwacu bitagishobotse, ubu noneho baravuga ngo ariko buriya ngo Kagame niba azaba atakiri umuyobozi buriya u Rwanda ruzagira amahoro?

Ubu noneho baradutega ahazaza ko tutazagira amahoro ngo ariko noneho nanaza ngo ariko mbere ya Kagame u Rwanda rwari rufite amahoro? Ibyo se ko babishimaga, bashimaga ibya mbere ya Kagame hatari amahoro none ubu baradutega iminsi ya nyuma ya Kagame, reka mbabwire ikindi, uru Rwanda rwacu aho ruvuye, aho rugeze n’aho rujya, u Rwanda rw’ubudasa twanyuze muri byinshi, twize byinshi ntabwo ibyo twiga bipfa ubusa, aho tuvuye n’aho tugeze ubu tuzi kwihitiranmo uko tugomba kubaho, reka nongereho akantu gato, ubundi nari nziko abo bantu bamwe bajya batuvga bari bamaze kutumenyera ariko ubanza batatumenyera,”

Kagame yihanangrije abantu bamwe bajya bibwira ko bagomba guhitiramo u Rwanda icyo rugomba gukora ati “cyangwa se kumva ko bafite uburenganzira ko bashobora kubwira Kagame icyo agomba gukora, ni wo munsi mpitamo gukora ibinyuranye n’ibyo bavuga, ari ubushize, ari ubu ngubu ari n’ubuzaza,”

Kagame yasoje ijambo rye asaba abanyagasabo kuzatora neza tariki enye z’ukwezi kwa munani kugirango iterambere ryihute.

“None rero, itariki enye z’ukwezi kwa munani, ni ugutora ku gipfunsi, icyo kivuga,  icyo gipfunsi kivuze ubumwe bw’igihugu cyacu, ubudasa bwacu, amajyambere yacu, bivuze, abikorera bagakora bagateza imbere igihugu cyabo.”

Kagame kandi yashimiye amashyaka umunani ya politiki yakomeje gushyigikira FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kubaka igihugu akanamwamamaza kugera ku mwisho kongera kuyobora igihugu.

Igikorwa cya Paul Kagame gisoza kwiyamamaza kwe muri Gasabo cyaranzwe n’abantu uruvunganzoka ndetse n’amamodoka menshi cyane kandi abanyarwanda benshi barimo abanyamuryango b’ishyaka FPR Inkotanyi, andi mashyaka ya politiki agera ku munani ashyigikiye FPR bari bahari.

Turabibutsa ko umunsi nyirizina w’amatora y’umukuru w’igihugu ari ejo kuwa 03 Kanama ku banyarwanda baba hanze y’igihugu na tariki 04 Kanama mu Rwanda.

Hakizimana Elias

Perezida Paul Kagame aganira n’abaturage mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo

Perezida Paul Kagame n’Umuryango we bishimana n’abaje kubashyigikira mu kwiyamamaza

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities