Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kigali: Imiryango ituye ashobora kwibasirwa n’ibiza yatangiye guhungishwa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye igikorwa cyo kwimura abaturage bari mu manegeka hibandwa cyane ku bakomeje kugirwaho ingaruka n’imvura imaze iminsi igwa hirya no hino mu Gihugu.

Abatuye Umujyi wa Kigali cyane cyane ahashobora kwibasirwa n’ibiza baganiriye na RBA dukesha iyi nkuru, bavuga ko batunguwe n’ibiza ariko bagashimira ubuyobozi kuba bwarababaye hafi.

Mukarusingiza Pélagie, umwe mu baturage bagizweho ingaruka n’imvura imaze iminsi igwa yasobanuye ko we n’abana be batunguwe n’imvura bakisanga inzu babagamo yasenyutse.

Kimwe na mugenzi we Kantarama Zaojia bacumbikwe ku Ishuri rya Groupe Scholaire ya Kimisagara, bashimira inzego z’ubuyobozi zihutiye kubatabara. Ku rundi ruhande ariko abari kwimurwa mu Murenge wa Nduba bo bavuga ko n’ubwo bari barategujwe ko bazimurwa aho batuye, Leta ikwiye kubafasha ikabashakira aho kuba.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine, yavuze ko bakora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bw’abaturage bakiri mu manegeka butabarwe. Yongeyeho ko kugeza ubu imirenge irimo uwa kimisagara, uwa Kigali n’uwa Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge ari yo yibasiwe n’ibiza kurusha indi mu Mujyi wa kigali.

Kugeza maginga aya ntiharakusanywa imibare y’abagomba kwimurwa, icyakora ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nko mu Kagari ka Kigali mu Murenge wa Nyabugogo habarurwa imiryango 275 ikeneye kwimurwa. Muri yo, imiryango 229 ikaba ikodesha.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye abaturage bakodesha hirya no hino kwirinda gukodesha inzu ziri ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities