Inzego z’ubuzima mu Rwanda iravuga ko mu minsi irindwi (70) y’Icyunamo u Rwanda ruvuyemo yo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, hagaragaye abantu 2088 bahuye n’ihungabana kubera ibikomere bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda, RBC cyatangaje ko kubera ubugome Jenoside yakorewe abatutsi yakoranwe hakigaragara ihungabana. Ibi bigaragaza ko hakiri ibikomere bitonekara mu gihe abanyarwanda twibuka.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius, ku wa 14 Mata 2025, yabwiye RBA dukesha iyi nkuru, ko afatiye urugero ku muntu muri Jenoside wiciwe abantu agafatwa ku ngufu, akanduzwa indwara muri iki gihe cyo kwibuka arahungabana.
Agira ati “No muri iki gihe hari abagiye bakirwa ku buryo mu minsi irindwi hakiriwe abantu 2088 bagize ihungabana, rituruka ku mateka kuko bakomerekejwe cyane…”
Akomeza agira ati “Ibi bitwereka ko, uko imyaka igenda hakiri ibikomere abantu bagitonekara…”
Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko 90% by’abahungabana ari ababonye n’amaso Jenoside yakorewe abatutsi, ni ukuvuga abafite imyaka hejuru ya 31, ariko ibi bitabujije ko hari n’abandi bagera ku 10% bagaragara ho Ihungabana; nyamara baravutse nyuma ya Jenoside.
Agira ati “Hagati ya 85 na 90 % ni abantu bakuru barengeje imyaka 31, ariko hario n’abavutse nyuma ya Jenoside bagize 10% na bo bahungabana. Ibi bituruka kuba baravukiye mu miryango yakomeretse bikomeye n’abo bagakomeretswa n’ibindi.”
Urwego rw’ubugenzacyaha rw’u Rwanda rwemeza ko muri aba bahungabanye harimo abagiye babwirwa amagambo cyangwa bagakorerwa ibikorwa bituma bahungabana.
Ibi bikorwa birimo amagambo arimo Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ibindi bikorwa by’ivangura.
RIB ivuga mu cyumweru cy’Icyunamo yakiriye dosiye 82 ikaba ikurikiranye abantu 87, ku byaha by’Ingengabitekerezo n’ibindi bisa na byo.
Nubwo bimeze bitya RBC ivuga ko umubare w’abahungabana mu gihe cyo Kwibuka wagabanutseho hafi 50% kuva mu myaka nka 13 ishize.
Raoul Nshungu
