Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kwirengagiza ubumenyi gakondo mu bidindiza ibihugu biri mu nzira y’iterambere

Umuryango w’Ubufatanye bw’Ibihugu biri mu nzira y’Iterambere ku Isi (OSC) usanga iterambere nyaryo ridashoboka mu gihe ubumenyi gakondo budahabwa agaciro muri ibi bihugu.

Ibi byagaragarijwe mu biganiro ku ruhare rwo guhuza ubumenyi gakondo n’ubuhahwa hanze mu iterambere, byabereye mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatanu, tariki ya 3 Gicurasi 2023.

Ibihugu biri mu nzira y’iterambere cyangwa ibyo mu majyepfo y’Isi, bikungahaye ku mutungo kamere n’ubumenyi gakondo ariko kubera iterambere ryabanje mu bihugu bikize birimo n’ibyabinakolonije, ubusumbane bukabije bugaragarira buri wese. Aha ni ho abagize uruhare muri iki kiganiro bemeza ko uburezi nk’umusingi w’iterambere butagomba kuba ubutirano gusa.

Umunyamabanga wungirije wa OSC, Prof Hirut Woldemariam, yagaragaje ko hakiri ibyuho ku buryo ubumenyi gakondo bubyazwa umusaruro.

Yagize ati “Dufite amahirwe cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’ iterambere, aho dufite ubumenyi bushingiye kuri gakondo, ariko dushobora no gufata ku bumenyi bwa siyansi, hanyuma tukabihuza, tukabikoresha byombi mu gukemura ibibazo byacu. Bitari ibyo tuzisanga mu bibazo kuko ntitwabasha kugera ku iterambere rirambye.”

Umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda, Dr Alice Karekezi, yavuze ko hari ibigomba kubakirwaho mu kwiteza imbere.

Ati “Mu gihe cy’amezi icyenda guhera muri Gicurasi 1998 kugera muri Werurwe 1999, ibiragano bine muri iki gihugu byarahuraga buri wa Gatandatu, kugerageza kureba ejo hazaza, ndetse nyinshi muri politiki zacu zubatswe icyo gihe, zahawe umurongo ushingiye kuri ibyo.”

Ibi bishimangirwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ubufatanye bw’Ibihugu biri mu nzira y’Iterambere ku Isi (OSC), Manssour bin Mussallam, wavuze ko imbaraga nyinshi zikwiye kwerekezwa mu bushakashatsi no kuzamura ubumenyi bukenewe kandi butanga ibisubizo ku batuye muri ibi bihugu.

Yagize ati “Nk’ibihugu, nk’abashakashatsi, nka za kaminuza, tugomba kuzamura ubushobozi mu bushakashatsi bwacu mu burezi n’ubumenyi mu bihugu byacu. Ari na ko dutangiza bundi bushya ibiganiro, mu bumenyi biri mu bihugu byacu biri mu nzira y’iterambere ariko byahawe akato mu mateka, ntibihabwe agaciro mu ruhando rw’ ubumenyi. Ubumenyi bw’abasogokuruza bacu.”

Marie Christine Gasinzigwa uri mu bashakashatsi bitabiriye ibi biganiro yavuze ko ku rundi ruhande ubumenyi gakondo n’ubwo ari ingenzi, bukeneye guhuzwa n’ubumenyi butirwa mu bihugu byateye imbere bikuzuzanya, nubwo bisaba ubwuzuzanye bw’impande zose.

Umuryango OSC washinzwe mu 2020, ugizwe na bimwe mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika, Aziya, Amerika y’Epfo n’ibice by’Uburasirazuba bwo Hagati n’Ibirwa bya Caraïbes.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.