Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Perezida Kagame yihanganishije Kenya yibasiwe n’imyuzure

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa 1 Gicurasi 2024, yihanganishije mugenzi we wa Kenya, William Samoei Ruto, n’Abanyakenya bose kubera imyuzure yibasiye iki gihugu igahitana abatari bake.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rubuga X, yagize ati “Ndakwihanganishije nkomeje muvandimwe Perezida William Ruto n’Abanyekenya, ku bw’imiryango yimuwe n’ubuzima bwaburiye mu mwuzure wibasiye Nairobi n’ibindi bice by’igihugu. U Rwanda rwifatanyije namwe n’igihugu cyanyu muri ibi bihe bikomeye.”

Guverinoma ya Kenya ku wa 30 Mata 2024 yatangaje ko nyuma y’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, abantu 91 baburiwe irengero barimo 76 bo mu gace ka Mai Mahiu. Abagera kuri 71 ni bo byamaze kwemeza ko bapfuye.

Raporo ya Human Right Watch yok u wa 2 Gicurasi 2024, igaragaza ko abantu basaga 170 bamaze kubura ubuzima na ho abasaga 200,000 bakuwe mu byabo.

Umuvugizi w’iyi guverinoma, Isaac Mwaura, yasobanuye ko Abanyakenya 190.942 bimuwe n’uyu mwuzure muri rusange, barimo 147.000 bo muri Nairobi.

Yagize ati “Nairobi ni yo yibasiwe cyane, aho Abanyakenya 147.000 bimuwe. Ni 77% by’abimuwe mu gihugu cyose.”

Hamaze gushyirwaho inkambi 52 zakira abimuwe n’imyuzure. Perezida Ruto yategetse ko abasirikare bajya muri Mai Muhiu kugira ngo batange ubufasha mu gushakisha abantu bakomeje kubura.

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko iteganyagihe ryerekana ko imvura izakomeza kugwa kugeza tariki ya 6 Gicurasi 2024, iteguza ko hari ibyago by’uko ishobora kongerera ubukana iyi myuzure.

Ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba biri kugwamo imvura nyinshi guhera mu mpera za Mata 2024. Abahanga mu iteganyagihe basobanura ko biterwa n’ibihe bidasanzwe bya El Nino bituruka ku bushyuhe bwinshi bw’amazi yo mu nyanja y’Abahinde.

Ubu bushyuhe bwongera ububobere mu kirere, na bwo bukabyara imvura nyinshi muri ibi bihugu bikoze cyangwa byegereye iyi nyanja.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities