Umunyamakuru ukorera Energy Radio mu Karere ka Musanze, Ineza Leontine, yasezeranyijwe n’umukunzi we ABAYISENGA Shalom kuzamukunda iteka, maze amwambika impeta y’urudashira, nyuma y’urugendo rw’urukundo rwabo rwamaze imyaka itanu, amezi ane n’iminsi icyenda.
Aya makuru Leontine yayasangije inshuti n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, aho yashyize hanze amafoto agaragaza ibyishimo by’uyu muhango, ahamya ko yemeye kuzabana n’umukunzi we nyuma y’igihe kinini bari bamaze bakundana.
Nk’uko Leontine yabitangaje, urukundo rwabo rwatangiriye mu kazi aho bombi bakoranaga muri sosiyete ya TOP5SAI/ENERGY Radio. Icyo gihe Leontine yari umunyamakuru mu gihe Shalom we yakoraga mu rwego rw’ikoranabuhanga nka IT.
Nyuma y’ibyumweru bitatu gusa bamenyanye, aba bombi bemeranyije gutangira urugendo rw’urukundo ku wa 31 Ukuboza 2021, itariki bavuga ko yakomeje kuba umwihariko kuri bo kuko buri mwaka bayizihiza nk’umunsi w’amateka yabo.
Nubwo nyuma y’igihe gito Shalom yahise ava muri icyo kigo akajya gukora ahandi, ntibyabujije urukundo rwabo gukomeza gukura kugeza aho bafashe icyemezo cyo kubana nk’umugore n’umugabo.
Leontine yavuze ko ku wa 09 Gicurasi 2026 ari bwo Shalom yamusabye kuzamubera umugore, icyemezo yavuze ko yahise yemera nta kuzuyaza kuko amusangamo umugabo w’inzozi ze.
Yagize ati: “Nta kuzuyaza mpita mbyemera kuko ndamukunda cyane. Mbese ni we mugabo w’inzozi zanjye.”
Aba bombi biteganyijwe ko umuhango wo gufata irembo ndetse no gusezerana imbere y’amategeko uzaba ku wa 23 Gicurasi 2026, mu gihe ubukwe bwabo buzabera mu Karere ka Musanze ku wa 01 Kanama 2026.
Inkuru y’isezerano ry’aba bombi yakiriwe neza n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, n’abaturarwanda muri rusange, benshi bifuriza Leontine na Shalom urugo ruhire n’ubuzima bwiza mu rugendo rushya bagiyemo.
AMAFOTO LEONTINE & SHALOM


Leontine yemeye atazuyaje ko azabera Shalom umugore























































































































































































