Buri mwaka mu isi yose hasohoka filime nyinshi kandi zikozwe mu buryo butandukanye, aho usanga abaziteguye bakora igishoboka cyose kugira ngo bakore filime izanogera abayireba, mu bikorwa by’ingenzi harimo gushora amafaranga menshi mu guhemba abakinnyi beza, gushyiraho abanditsi babizobereye, guhitamo ahantu heza ho gukinira bijyanye n’inkuru ibarwa muri filme n’ibindi.
Nk’uko ikigo gikora ubusesenguzi n’ibarura ry’ igurishwa ry’ama- filime muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Box Office kibitangaza, dore urutonde rwa Filime 5 zimaze kwinjiza amafaranga menshi ku isi kugeza ubu.
10.Furious 7: iyi ikaba ari imwe muri fime z’uruhererekane za Fast and Furious, igice cya 7 cya Fast and Furious cyasohotse muri 2015, yayobowe na James Wan ikaba yarasohokeye mu nzu itunganya sinema ya Universal pictures. Mu myaka 7 imaze isohotse imaze kwinjiza miliyali 1 na miliyoni 515 z’amadolari y’Amerika.
9. THE Avengers: iyi yo yasohotse muri 2012 akaba ariyo ya mbere yasohotse muri filme z’uruhererekane ya Avengers, iyi ikaba yarayobowe na Antony Russo afatanyije na Joe Russo, ikaba yarasohokeye mu nzu ikora sinema ya Walt Disney studios Motion Pictures. Mu myaka 10 imaze kwinjiza miliyali 1 na miliyoni 518 z’amadolari ya Amerika.
8. The Lion King : iyi ni imwe muri filime zakunzwe muri sinema y’isi, iyi ikaba yarasohotse mu mwaka wa 2019 , yayobowe na Jon Favreau, yasohokeye mu nzu ya Walt Disney Pictures, mu myaka 3 imaze isohotse imaze kwinjiza miliyali 1 na miliyoni 663 z’amadolari ya Amerika.
7. Jurassic world , iyi filime ni imwe mu zigize filime z’uruhererekane za Jurrasic Park ,iyi yayobowe na Colin Trevorrow ikaba yarasohotse muri Kamena ,2015. Mu myaka 7imaze kwinjiza miliyali 1 na miliyoni 672 z’amadolari ya Amerika.
6. Spiderman _No way home, iyi filime ni imwe mu z’uruhererekane za Spiderman, iyi by’umwihariko ya No Way Home yasohotse muri 2021, yayobowe na Jon Watts ikaba yaratunganyirijwe mu nzu zikora sinema zitandukanye harimo Colombia Pictures, Marvel Studios na Pascal Pictures. Mu mwaka 1Imaze kwinjiza miliyali 1 na miliyoni 916 z’amadolari ya Amerika.
5. Avengers -Infinity war ni imwe muri filme z’uruhererekane za Avengers, iyi yo yasohotse muri 2018 , ikaba yarayobowe na Antony Russo afatanyije na Joe Russo, ikaba yarasohokeye mu nzu ikora sinema ya Walt Disney studios Motion Pictures. Mu myaka 4 imaze kwinjiza miliyali 2 na miliyoni 48 z’amadolari ya Amerika.
4. Star wars Episode VII The Force Awaken, iyi filme ya Star wars Episode VII The force awakens ni imwe muri filime z’uruhererekana za The star wars, iyi nayo kimwe n’izindi za Avengers yanditswe iyoborwa kandi inatunganywa na J.J. Abrams isohokera munzu ikora sinema ya Walt Disney Pictures Imaze kwinjiza miliyali 2 na miliyoni 69 z’amadolari ya Amerika.
3. Titanic ni filime yasohotse mu 1997 yanditswe inatunganywa na James Cameron, ikaba yarasohokeye mu nzu zitandukanye zikora sinema arizo Parmount Pictures, 20 century na Lightstorm Entertainment. Mu myaka 25 imaze kwinjiza miliyali 2 na miliyoni 202 z’amadolari ya Amerika.
2. Avengers_ End Game: ni filime yasohotse muri 2019 ikaba ari imwe muri filme z’uruhererekana za The Avengers, agace kayo ka End Game nako kayobowe na Antony Russo afatanyije na Joe Russo, ikaba yarasohokeye mu nzu ikora sinema ya Walt Disney studios Motion Pictures, iyi imaze kwinjiza miliyali 2 na miliyoni 798 z’amadolari ya Amerika
1. Avatar: ni filime yasohotse bwa mbere mu mwaka wa 2009 gusa kugeza nubu iracyasohora ibice bitandukanye iyi yanditswe kandi iyoborwa na James Cameron afatanyije n’inzu ikora sinema ya 20 century studios.mu myaka 13 imaze isohotse imaze kwinjiza miliyali 2 na miliyoni 922 z’amadolari ya Amerika
Didier Amen BYIRINGIRO
