Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Musanze: Gitifu w’Umurenge wa Busogo ari mu maboko ya RIB

Nyuma y’aho hakwirakwijwe amafoto n’amakuru avuga ko Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze, bivugwa ko yafashe umuzamu wo ku ruganda rwenga inzoga akamutwara mu gice cy’inyuma mu modoka agahanuka agakomereka. Kuri ubu uyu muyobozi ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Binyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter, RIB iragira iti “RIB Yafunze Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo mu karere ka Musanze, akurikiranweho icyaha cyo gukomeretsa bitari ku bushake uwitwa Mbonyimana Fidele ndetse n’icyaha cyo gufunga no gutwara umuntu ahantu hatemewe.”

RIB ikomeza igira iti “Ubu ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busogo, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.”

Akarere ka Musanze kabinyujije ku rukuta rwa Twitter rwako, hari ubutumwa bugira buti “Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwahagaritse by’agateganyo Bwana Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku ikomereka ry’umuturage Mbonyimana Fidele yari atwaye mu modoka ye.”

Icyaha uyu muyobozi akurikiranyweho cyakozwe ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020 ahagana saa cyenda n’igice z’igicamunsi, ubwo abayobozi bashakaga kwinjira mu ruganda rwenga inzoga rukorera mu Byangabo, Mbonyimana Fidele urinda kuri urwo ruganda akanga ko binjira ngo bakore isuzuma ko amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 yubahirizwa.

Uwo Gitifu ngo yahise amutwara inyuma mu modoka ye, umusekirite aza guhanuka yikubita mu muhanda arakomereka. Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Amizero, ngo habayeho ubwumvikane ku mpande zombi Gitifu yifuza ko byarangirira aho ntibimenyekane ariko nyuma inzego z’ubuyobozi zirabikurikirana.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities