Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Brazil yahaye u Rwanda inkunga y’ibikoresho by’amadolari 50,000 yo kurwanya COVID-19

U Rwanda rwakiriye inkunga y’ibikoresho 1650 byifashishwa mu buzima bifite agaciro k’amadorali y’Amerika 50,000 asaga miliyoni 47 z’amafaranga y’u Rwanda,  rwagenewe na Guverinoma y’igihugu cya Brazil mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya COVID- 19.

Ibyo bikoresho birimo imyambaro byatanzwe  bizatanga ubwirinzi ku bakozi bita ku barwayi banduye COVID-19 hagamijwe gukumira ikwirakwira ryayo. Ibyo bikoresho bizatangwa mu bigo nderabuzima n’ibigo by’ubuvuzi byita ku barwayi ba COVID- 19.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ubuzima, RBC, Dr Sabin Nsanzimana yagize ati “Iyi nkunga yatanzwe n’igihugu cya Brazil izunganira ingamba igihugu  cyafashe  mu kugabanya ubwandu bushya bwa COVID-19.”

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda Mr. Fernando Estellita Lins de Salvo Coimbra, yagize ati “Iyi nkunga ni rumwe mu ruhare rwa Guverinoma ya Brazil muri gahunda y’isi  yo gufasha ibihugu bimwe na bimwe harimo n’u Rwanda mu rwego rwo gukumira icyorezo no gutabara ubuzima bw’abantu. Iki kimenyetso kirerekana ubumwe bwa Brazil n’ubushake mu gukorana n’u Rwanda.”

Ibyo bikoresho kubikwirakwiza byakozwe binyuze mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP/PAM), kugira ngo hihutishwe ko ibi bikoresho byifashishwa mu kurinda abaganga bihita biboneka, bitewe n’ubushobozi bwo hejuru iri shami rifite mu kugeza ibintu aho bigenewe, haba mu Rwanda ndetse no ku Isi.

Edith Heines, uhagarariye WFP akaba anayikuriye mu Rwanda yagize ati: “Turashima ku bw’iyi nkunga ya Brazil, WFP irimo gutanga ubufasha bwo kuyihererekanya ikagezwa kuri Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, mu rwego rwo gufasha abari ku rugamba rw’ubuzima bakora ibishoboka mu kurwanya ikwirakwira rya virusi.”

Imibare itangwa n’Ikigo cy’ubuzima, RBC, kuva COVID-19 yagaragara mu Rwanda muri Werurwe abanduye ni 4,738, abakize ni 2,991, abamaze gupfa ni 27 bahitanywe n’icyorezo.  Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bashyizeho ingamba zikaze harimo gupima abantu benshi. Kugeza uyu munsi abasaga 479,010  ni bo bamaze gupimwa mu rwego rwo guhagarika ikwirakwizwa rya Virusi.

Uwimana Donatha

1 Comment

1 Comment

  1. MUSEMAKWELI Prosper

    September 25, 2020 at 19:33

    Imana isubize aho mwakuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities