Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Karongi: Toni imwe ya Makadamiya igura miliyoni 2, abayihinze barayivuga imyato

Igihingwa cya Macadamia nubwo gitanga umusaruro gitinze aho cyereye gikungahaza uwagihinze kuko isoko ryacyo rihoraho. Toni imwe y'umusaruro wacyo igura agera kuri Miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda (Ifoto/RBA)

Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Karongi batejwe imbere n’igihingwa ngengabukungu cya Makadamiya (Macadamia) gikorwamo Shokola (chocolate), ibisuguti (biscuit) n’ibindi. Bavuga ko nubwo ari igihingwa cyera hagati y’imyaka 4-5, ariko gitanga umusaruro mwinshi kandi ushakishwa ku isoko mpuzamahanga. Ikilo kimwe kigura amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 1800 na 2000. Ni ukuvuga ko Toni imwe igura amafaranga agera kuri Miliyoni ebyiri.

Ku muhanda Karongi-Rusizi, iyo ugeze mu kagari ka Kagabiro mu murenge wa Mubuga, hari  umusozi uhanamye ku buryo iyo uri mu muhanda udashobora kubona ikiri haruguru. Iyo urenze ikorosi ugeze imbere gato, ugasubiza amaso inyuma, ubona ubutaka bunini ku musozi hejuru buhinzeho igihingwa gitwikiriye ubutaka. Ubanza gukeka ko ari ikawa nyinshi kuko zihera ariko sibyo, unashobora gukeka ko ari avoka nyinshi cyangwa se ikindi gihingwa.  Nta kindi ni igihingwa cya Makadamiya giteye ku buso bwa hegitari zirenga 50.

Nk’uko tubikesha RBA, ubu buhinzi bwa kijyambere bukorwa na Ndagijimana Nicolas uvuka muri aka gace, akaba amaze imyaka 14 ahinga Makadamiya.

Yagize ati “Makadamiya bwa mbere yamamazwa mu Rwanda kugira ngo ihingwe, nifashishije aho nagiye mbibona  nko mu Buhinde, muri Sri Lanka, nasanze ari igiti batera ku buso bunini  kigatanga umusaruro, kigatanga n’inyungu nyinshi. Nibwo naje, kuko twari dufite pepiniere hariya ku Muyumbu, nanjye ntangira gushaka kuzitera,  nshaka imirima nyihinga ku buso hafi hegitare mirongo itandatu.”

Ndagijimana yaguye ubuhinzi bwe, ku buryo amaze kugira ubuso burenga hegitari 60. Hafi y’iyo mirima ye, yahashyize ikusanyirizo ry’uwo musaruro, kugira ngo imodoka ziba zaje kuwufata, ziwujyane i Kigali mu nganda ziwutunganya zikawukuramo inzoga za likeri, ibisuguti, ubunyobwa n’ibindi biribwa.

Kuri ubu uyu muhinzi wa Makadamia avuga ko urwego agezeho asarura buri munsi, ku buryo ku kwezi mu gihe cy’izuba ashobora kubona toni umunani, na ho mu gihe cy’imvura akabona toni eshatu n’igice. Ni mu gihe toni imwe ayigurisha agera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Avuga ko ari ikintu ntagereranwa umusaruro wacyo, ariko hari abandi bajya mu bundi buhinzi bukabahira. Ariko na none nta gishobora kubona umusaruro nk’uwa Makadamiya kuko nta mbogamizi kigira mu kugihinga, uretse kumara igihe kirekire kitarera ariko aho cyereye gitanga umusaruro utubutse kandi igiciro cyacyo kiri hejuru cyane. Isoko ryacyo ntirihindagurika kuko ikiro kigura hagati y’amafaranga y’u Rwanda 1800 na 2000.

Ubu buhinzi bwa makadamia, bwatumye Ndagijimana Nicolas aha akazi abaturage bagera ku 150 kandi na bo bavuga ko bamaze kwiteza imbere.

Itangishatse Francois umwe muri bo avuga ko ubu buhinzi bumaze kumugeza ku rwego rushimishije. Agira ati “Nabashije kubonamo ikibanza, ndacyubaka inzu nziza igezweho, ikindi maze kubonaho na makadamiya maze kuzigeraho ngenda nzitera, kuko ntabwo waba ukora muri ibi ubona ko bifite akamaro ngo wicare, ndikugenda ngura ubutaka bwo kubihingaho.”

Bitewe n’uburyo iki gihingwa ngengabukungu cya makadamia gishakishwa cyane ku isoko mpuzamahanga, byatumye abatuye Umurenge wa Mubuga bitabira kugihinga bibafasha no guhangana n’ubushomeri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge NtakirutimanA Gaspard ati “Bityo usanga ikibazo cy’ubushomeri kigenda kigabanuka kuko abaturage bagenda babonamo akazi kabinjiriza amafaranga,bakabasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza bakanarihira abana amashuri.”

Igihingwa cya Makadamiya gitangira gutanga umusaruro nyuma y’imyaka ine gihinzwe. Abahinzi bacyo bavuga ko igiti kimwe gishobora kumara imyaka igera ku 100 gitanga umusaruro.

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities