Saa sita n’iminota 37 nibwo Umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, yari ageze mu karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Kagano, aho yari ategerejwe n’abantu benshi cyane kuva mugitondo. Ni mu bikorwa byo kwiyamamaza yari arimo gusoreza mu ntara y’Iburengerazuba kuri uyu wa gatandatu tariki 29 Nyakanga 2017.
Habanje ibikorwa byo kumwakira no kumwamamaza byakozwe n’abantu batandukanye.
Saa sita n’iminota 39, Ingabire Twayinganyiki Fides, umuhuza w’amagambo ati “ni ukuri turishimye, kandi twishimye kongera kubonana namwe. Ba mutima w’urugo turazirikana agaciro mwadusubije, aho natwe dusigaye tujya mu bandi tukavuga, ibyiciro byose byibona mu miyoborere yanyu myiza.
Nubwo igikorwa ari ukwiyamamaza, hano Nyamasheke gutora twabirangije mu mutima. Tubashimira umuhanda mwaduhaye wadukuye mu bwigunge, turashima ibitaro bya Bushenge mwaduhaye, kandi turabizeza ko tutazabatererana na rimwe mu guteza u Rwanda rwacu imbere.
Hakurikiyeho ubuhamya bwa Nyitatebuka Vestine, wari warasigajwe inyuma n’amateka, avuka mu murenge wa Nyabitekeri, mu buhamya bwe, avuga ko Paul Kagame ariwe wahinduye ubuzima bwe, kuko ubu ari no muri Njyanama y’Umurenge wa Kagano.
Saa sita n’iminota 54, Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yahawe ijambo abwira Perezida Paul Kagame ko ari umuntu udasanzwe kubera ibikorwa n’ubutwari byamuranze, kandi n’abanyamahanga babyishimira, kuko bibaye bishoboka na bo bamutora.
Saa saba n’iminota 23, Depite Bamboriki Edward uri mu itsinda rishinzwe kwamamaza Perezida Paul Kagame ku rwego rw’igihugu, yafashe umwanya wo kumwamamaza mu karere ka Nyamasheke.
Ati “Uwadukubitiye Abafaransa ninde? Ni nde watwubakiye? Ni nde waduhaye inka?
Nyakubahwa nta muntu wari uzi ko mwakubita abazungu, ariko muhageze ntabwo mwiriwe murasa kubera igitinyiro cyanyu mwarahageze bariruka.
Mu mwaka wa 2000, nagize ibibazo byanjye by’amashuri mfata, isashi mutarazica, nshyiramo imyenda yanjye, mfata inzira njya i Kigali, ariko amateka ya RPF niyo atumye ngeze aha ngaha.
Abanyamahanga bifuza ko twabareka; we are not ready yet!”
Saa saa saba n’iminota 33, umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame yafashe umwanya wo kuganira n’abaturage ba Nyamasheke.
Ati “Murakoze Bamporiki na Makuza n’abasangiza b’amagambo mwakoze, ariko namwe bantu ba Nyamasheke mwakoze kuza muri benshi, muzi icyabazanye. Murakoze cyane. Bati “ni wowe watuzinduye!”
Perezida Kagame akomeza agira ati “Ndetse Makuza we yagize n’uburenganzira bwo kudutwara nyuma ya 2020 na 2024, ariko turebe itariki ya kane z’ukwezi kwa munani, nyuma tuzaba tureba ibyo Makuza yavugaga.
Bantu ba Nyamasheke rero, Ndongozi zitari iza Nyamaseke gusa, ahubwo za FPR Inkotanyi, ibikorwa turimo hano byatuzanye hano uyu munsi byo kuzatora tariki ya kane z’ukwezi kwa munani, byose bifitanye isano n’ibyo Makuza yatubwiraga, n’ibyo Bamporiki yatubwiraga,
Imyaka 23 ishize yazanye impinduka zo kubaka u Rwanda rushya.
Ayo mateka rero batubwiye arafasha kumva aho tuva, aho tujya n’aho tugeze, n’abo turi bo nk’abanyarwanda. Itariki enye z’ukwezi kwa munani, icyo gikorwa kiratwibutsa ko turi mu nzira yo kubaka igihugu bundi bushya; twubake ubumwe, twubake umutekano mu banyarwanda, twubake amajyambere, twubake uburenganzira bw’abanyarwanda.
Ntabwo ari uburenganzira bw’abandi, iby’abandi birabareba, ariko ni uburenganzira bwo gufatanya n’abandi n’amahanga, ariko dushyize imbere ibyo kuduteza imbere.
Igikorwa turimo cya demokarasi, ni igikorwa gishyira mu maboko y’abanyarwanda uburenganzira bwo kwihitiramo uburyo bayoborwa, ababayobora n’uburyo bakunda igihugu bakaba umwe.
Hari umudamu watubwiye ko bari barasigajwe inyuma n’amateka; iyo ntabwo ariyo demokarasi, twebwe demokarasi yacu nta vangura na rimwe, buri munyarwanda akagira uburenganzira bwe, akagira uguhitamo uko ashatse.
Rero itariki enye z’ukwezi kwa munani, ni ukongera guhitamo iyo nzira nziza abanyarwanda uko bayishaka.
Icyiza cy’ubumwe mu banyarwanda, harimo ibyiza byinshi, ariko ejobundi hari abaturirimbiye indirimbo ivuga ngo “Nta ntambara yabatera ubwoba.” Buriya icyo bivuze mu bindi byinshi ni uko iyo abantu bari hamwe, bazi icyo bashaka, bakora neza, bari mu nzira yo gukora neza ntakibatera ubwoba.
N’ibi by’aho tuva n’aho tujya, tuva mu bukene tugira ngo dutere imbere mu majyambere, ubukire busakare mu banyarwanda bose, tuzabigeraho kuko urwo na rwo ni urugamba rutaduteye ubwoba.
Nanone iyo ufite politiki nziza, ufite abanyarwanda bari hamwe nta kinanirana, ikinanirana kiba muri politiki mbi.
Ubumwe nanavugaga rero ni ubumwe bufatanya mu banyarwanda bose, ku rwego rumwe no ku zindi nzego zifite ibitekerezo bitandukanye n’iby’abandi, ariko zigira aho zihurira. Ntawe udashaka umutekano, ntawe udashaka amajyambere, ni yo mpamvu twahuriye hano mu gikorwa kituganisha ku itariki enye z’ukwezi kwa munani.
Nimureba hano, murabona amadarapo atandukanye, harimo aya FPR n’ayandi ya PSD, PL, PPC n’ayandi. Hari amashyaka umunani, imitwe ya politiki umunani mu gihugi cyacu yatangiye kuva na mbere, dufatanije mu bikorwa byose mu kubaka inzego z’igihugu.
N’ejobundi mu matora bemeye ko bazashyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, ndetse hari n’abandi batari muri FPR batari no muri ayo mashyaka nka Makuza, na bo bashyira mu gaciro bafatanya na FPR, kandi babitangiye kuva kera.
Rero, ngira ngo yababwiye ko hari abantu bazanye kundeba dushyiraho Leta y’ubumwe, benshi yabatsinze harimo Twagiramungu duhora dutumira ngo atahe.
Icyantangazaga ni uko bazaga bari igurupe nini, harimo aba PL, PSD, icyo gihe yari MDR ni yo Twagiramungu yari ayoboye. Icyo gihe ni uko Twagiramungu yambwiraga ngo ninjye ukwiye kuba perezida, ariko hashize igihe gito arabihindura. Nari nabaye urutindo yambukiraho, ariko ibyo ni amateka.
Icyo nashakaga kuvuga ni ubufatanye, ni yo demokarasi nziza, ni na yo tugenderaho twebwe abanyarwanda. Ibindi bihe hari ubwo bizana ibindi bikorwa, icyo gihe abantu bazabisuzuma nibasanga ari byiza tube aribyo dukora.
Nyamasheke rero ku buryo bw’umwihariko, amajyambere yacu hano Nyamasheke, twifuza gukomeza gushyiramo imbaraga nyuma y’itariki umunani, icyemezo mwafashe nikimara kurangira hari byinshi hano tuzubakiraho.
Byinshi aho Nyamasheke igeze, nubwo hari intambwe imaze guterwa, hari byinshi bikidukeneye.
Aho umuntu ashigaje naho ni hanini, tugomba kuhashakira uburyo, kuko twifuza ko amashanyarazi agera ku baturage bose, kimwe no mu zindi ntara z’u Rwanda, amashuri, amavuriro, hari intambwe zigenda ziterwa.
Nyamasheke hari amahirwe y’ubukerarugendo menshi, ariko ayo dukoresha aracyari make turashaka kubizamura.
Imihanda imaze kuboneka turashaka kongeraho, ntabwo turaba, amazi meza amaze kuzamuka kuri za 80%, ariko dushaka gukora n’ibindi birenze ahongaho, maze rero ndagira ngo nyuma y’itariki enye za kuriya kwezi kwa munani, ingamba zarateguwe z’ibizakorwa, ni ukwihutisha ibisigaye gukorwa.
Aya mashyamba menshi dufite tugatera ayandi, tugasarura agejeje igihe, tukayavanamo ibikorwa by’amajyambere. Ikiyaga cya Kivu kirimo byinshi, kirimo amafi, ariko cyakoreshwa n’ubukerarugendo, na byo turashaka kubiteza imbere.
Ikawa, ibyayi bihingwa, byera neza hano byose hari abashoramari b’abanyarwanda, nibiba na ngombwa n’abandi bazaboneka, ariko inganda zibaha imirimo na byo biraza kuboneka, bishya biza byubakira ku bindi kuko birahari.
Nyamasheke hari ibigaragaza ko yari yarasigaye inyuma mu bipimo byinshi by’iterambere, ariko kuba mu myaka 23 ishize, hari ibyo mwagezeho ni byo biduha icyizere, ko n’ibindi muzabigeraho ntabwo Nyamasheke muzasigara inyuma, n’ibindi biracyaza ariko byose bishingira kuri politiki nziza, ku bayobozi beza.
Ahantu henshi usanga abayobozi bamwe bikorera badakorera abaturage, ibyo rero buri muntu wese muri politiki yacu nakora neza, bizatuma tugeza amajyambere kuri buri muntu wese.
Ubu musigaye mufite abayobozi beza, ni ugushaka uko tubatera inkunga tukihuta.
Urubyiruko ruri hano mwese, turifuza ko amahirwe abageraho, amahirwe y’ikoranabuhanga, amahirwe y’amashuri, yo kwikorera no guhanga umurimo. Ibyo byose bikavamo umutekano wanyu n’uw’igihugu, ku itariki enye z’ukwezi kwa munani na ho tuganisha.
Ubwo mwebwe nk’uko mwabivuze inkoko niyo ngoma, ibigaye tukabiharira ababara amajwi, guhera icyumweru gikurikira ya vitese bahoze bavuga, tukayishyiramo nyine umuvuduko wacu ukiyongera.
Saa munani n’umunota umwe, Perezida Kagame yari asoje ijambo, ashimira abari bitabiriye ibirori byo kumushyigikira, ati “FPR oyee! Muragahorana amajyambere, muhorane Imana!”
Hakizimana Elias/Panorama-Nyamasheke

Abafite ubumuga na bo ntibahatanzwe bari baje gushyigikira Paul Kagame (Photo/Elias H.)

Abantu benshi batuye Nyamasheke bari baje gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame (Photo/Elias H.)

Abategarugori baje gushyigikira uwabasubije ijambo (Photo/Elias H.)

Ibyishimo byari byose ku bitabiriye kumva imigabo n’imigambi ya FPR Inkotanyi na Perezida Paul Kagame (Photo/Elias H.)

Mu kirere hatatse amagambo ashimangira ko bashyigikiye Paul Kagame (Photo/Elias H.)

I Nyamasheke abaturage bari benshi cyane
