Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Nyaruguru: Abaturage bazindukiye kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi

Nyaruguru: Abaturage bakiriye Nyakubahwa Paul Kagame ari benshi cyne biganjemo urubyiruko (Photo/Courtesy)

Kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017, mbere ya saa sita, umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ariyamamariza mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo.

Abaturage bamwakiriye ari benshi cyane n’ibyishimo na morale n’amabendera.

Urubyiruko nirwo rwiganje cyane ruririmba rwishimye rusubiramo ibigwi bya Paul Kagame.

Muri iyi manda nk’uko yabibemereye, urubyiruko ngo ruzahorana amahirwe.

Amashyaka atandukanye arimo PSD, PL n’andi nayo yahasesekaye mu gukomeza gushyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi.

Abagore barimo n’abasheshe akanguhe barishimye cyane baririmba bati “tuzamutora !”

Tubibutse ko hano ari mu murenge wa Nyagisozi ugize imwe mu mirenge y’Akarere ka Nyaruguru aho umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yakiriwe.

Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje kugeza tariki 02 Kanama 2017 mbere ho umunsi umwe ngo amatora nyir’izina atangire.

Akarere ka Nyaruguru gafite imirenge 14, utugari 72, abaturage basaga 330,000

Amashanyarazi yavuye kuri 5% kuva mu 2011 agera kuri 74% mu 2017.

Amazi meza yavuye kuri 35% agera kuri 85% . Amashanyarazi offgrid yavuye kuri 1.9 % bigera kuri 22%.

Nyuma y’inganda eshatu z’icyayi zari zisanzwe zirimo Mata, Nshiri-Kivu, Muganza-Kivu, hari Urundi rwatangije ibikorwa byarwo byo kubaka byitezweho guha akazi abasaga 6000 muri Nyaruguru.

Hakizimana Elias

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities