Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yari ageze mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Rwabicuma, ahateguriwe igikorwa cyo kwiyamamaza ku mugaragaro, yabwiye abaturage ko amatora yarangiye kera igisigaye ari ukugendera hamwe mu kwihutisha iterambere.
Yagize ati “icyo dushaka muri aya matora ni aho dushaka kugera,” abwira abaturage ko ibyavuye muri referendumu bitoreye ubwo bongeraga kwifuza ko yakongera kubayobora byakabahaye ishusho y’ikizava mu matora.
“Igisigaye ni ukugendera hamwe tukihuta kandi tukagera kure. Naho abajya gutega ngo babaze ngo ariko muri aya matora ninde uzatsinda? Ibyo twabirangije kera. Abajya gutega bakanyuranya n’ibyo bakwiriye kuba babona, abo amafaranga yabo aragiye.
Akandi, nk’abavuga ko uyu mwihariko, ubu budasa bw’u Rwanda atari demokarasi, igihe cyabo na bo mu byo bakora cyangwa biga muri demokarasi bagipfushije ubusa kuko aho ari ho hose ku isi ikintu cya mbere kibanza muri demokarasi ni icyifuzo cy’abaturage gishingiye kuri byinshi, uko bunguka, uko babyiyumvamo n’uko babishaka; icyemezo gifatwa kikaba icya benshi ariko kikubahiriza uburenganzira bwa buri muntu.
Twe rero n’abatari kumwe natwe muri izo nzira uburenganzira bwabo turabwubahiriza.
Tumaze gutsinda ingamba nyinshi ariko mu gutsinda kwacu ntabwo twigamba. Mu gutsinda kwacu tugira n’impuhwe, rero amasomo menshi baba bashaka gutanga twe ntayo dukeneye.
Musubize amaso inyuma mu myaka 22 , 23 ishize hari byinshi twagezeho, uhereye aho ukageza uyu munsi ikinyuranyo kiragaragara.
Niba twaravuye aho rero, tukaba tugeze aho tugeze ubu, dushaka gukomeza kugira ngo tunaharenge.
Niba koko tutarashingiye ku mahame ya demokarasi icyo cyaha ndakemeye.”
Abanyenyanza bari bamuteze yombi bose bahakanye ko abavuga ibyo ari ukunyuranya, kandi nta cyaha yakoze ku mahame ya demokarasi, bagira bati “ntacyo!”.
Yakomeje agira ati “Dukomeze guhangana n’ibibazo igihugu cyacu gihura na byo turushaho kwiyubaka, tugana imbere ku buryo buri munyarwanda wese, yaba umwana,yaba urubyiruko, yaba umukuru, yaba umusaza, inyungu y’ibikorwa by’iterambere ryacu igombe ibagereho.
Ntabwo tubikorera ishimwe ry’abandi bo hanze batubona, turikorera twebwe ku neza yacu. yego? Abafite ibyo bigisha n’abafite ibyo bandika bakomeze ibyo birabareba, umwanya wacu twebwe dukomeze tuwukoresha mu kubaka igihugu cyacu.
Dukomeze twubaka urubyiruko rwacu, turuhe amashuri meza, turuhe imibereho myiza, rugire akazi rukora, rugire n’umuco w’igihugu cyacu, rugire icyizere buri munyarwanda agirire undi icyizere, muri icyo cyizere havamo imbaraga zizatuma twihuta tukagera kure. Niwo muco twifuza kandi niwo muco umaze kutugeza kuri byinshi.”
Perezida Kagame yashimiye Abanyenyanza kwitabira igikorwa cyo kuza kumushyigikira bumva imigabo n’imigambi yaje kubagezaho, anongera gushimira andi mashyaka ya politiki agera ku munani akomeje kumushyigikira nk’umukandida wa FPR Inkotanyi.
Yagize ati “turabibashimiye cyane rero kuko barashaka ko twihuta tukagera kure aho twifuza.”
Ibikorwa byo kwiyamamaza bizakomeza ku munsi w’ejo tariki ya 15 Nyakanga 2017, mu tundi turere tw’intara y’amajyepfo, mu turere twa Nyaruguru na Gisagara.
Hakizimana Elias

Mu karere ka Nyanza abaturage baje ari benshi kwakira Perezida Paul Kagame
