Pasiteri Ntambara Felix wabaye Umuyobozi wa ‘Asaph Music International’ yo muri ‘Zion Temple’ ari na ho yamenyekaniye cyane, yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo kwaka icyo utari bwishyure n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Bivugwa ko ibi byaha bishingiye ku kuba Past. Ntambara yaragiye kuba muri imwe muri hoteli zo muri Kigali, amaramo iminsi 25 ariko ntiyishyure. Umugore we na we akurikiranyweho ibi byaha, gusa we ntabwo afunzwe.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, yatangaje ko Past. Ntambara yatawe muri yombi ku wa 3 Nzeri 2024 mu gihe umugore we Ineza Joella we akurikiranwe ari hanze.
Yagize ati “Nibyo koko Ntambara Felix arafunze na ho umugore we ari gukurikiranwa adafunze. Bakurikiranweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kwaka icyo utari bwishyure.”
Dr Murangira ariko yavuze ko atasobanura uburyo ibyaha bashinjwa babikoze kuko ngo bikiri mu iperereza.
IGIHE bavuga ko amakuru bamenye ari uko ku wa 5 Kanama 2024, Past. Ntambara n’umugore we bagiye kuri hoteli ikorera mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Remera, bafatayo icyumba cyo kuraramo bamaramo iminsi igera kuri 25.
Muri iyo minsi ngo ni na ko bakoreshaga na ‘restaurant’. Mu gushaka kuhava bashatse kugenda batishyuye ni bwo nyiri hoteli atanze ikirego barafatwa, umugabo arafungwa, umugore we avuga ko agiye gushakisha amafaranga. Hoteli yabishyuzaga amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni enye n’igice.
Uwahaye IGIHE amakuru yavuze ko Ntambara n’umugore we Ineza hari n’abandi bacuruzi batse ibintu bitandukanye birimo imyambaro n’amavuta bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi magana inani (800.000Frw) ntibabishyura. Ubu basabwa kwishyura hafi amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni esheshatu (6.000.000Frw).
Umwe mu bishyuza Pasiteri Ntambara yagize ati “Njye nabonaga ari umukire, imyenda namuhaye nabonaga atananirwa kuyishyura, gusa natunguwe. Ubwo twamureze kuri RIB ubwo wenda azatwishyura.”
Ntambara kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye igitunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
Kwaka ikitari bwishyurwe ni icyaha gihanishwa igifungo kiva ku minsi 15 ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 200 Frw n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya byo uwo bihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw.
Panorama