Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Perezida Kagame agaragaza ibyafasha umubano uzira amakemwa hagati Afurika na Aziya

Perezida Paul Kagame witabiriye inama hagati ya Indoneziya na Afurika agaragaza ko n’ubwo hari byinshi byagezweho mu mubano n’ubufatanye hagati Afurika na Aziya by’umwihariko hagati ya Afurika na Indonesia, hakiri ibyashyirwamo ingufu kugira ngo abaturage b’impande zombi babyungukiremo.

Ni kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Nzeri 2024, Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu nama ihuza Indoneziya na Afurika ibaye ku nshuro ya kabiri.

Bimwe mu byo Perezida Kagame agaragaza nk’ibikenewe kubyazwa umusaruro mu bufatanye hagati ya Afurika na Aziya, by’umwihariko Igihugu cya Indoneziya, ni umutungo kamere, ikoranabuhanga n’uburezi.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko icya mbere Indoneziya na Afurika bihuriyeho ari ukuba bikungahaye ku mutungo kamere wafasha isi kubona ingufu zitisubira kandi zidahumanya ikirere.

Agira ati “Dukwiye gusaranganya ubumenyi kugira ngo inyungu iva muri aya mahirwe igirire akamaro abaturage mu buryo bwo kubona akazi. Ntibikwiye ko amateka yabaye yo gusahurwa yasubirwamo.”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo Indoneziya imaze gutera imbere mu ikoranabuhanga n’imishinga ikoranye udushya, bitangaje kuba hakiri umubare muke w’imishinga yo muri iki gihugu ibarizwa ku mugabane wa Afurika ndetse n’amahirwe y’ubucuruzi ari muri iki gihugu akaba adafunguriwe amarembo ku bikorera bo muri Afurika.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda agaragaza ko u Rwanda rwafunguye amarembo ku bifuza kurushoramo imari n’abakeneye gukorana ubucuruzi na rwo.

Agira ati “U Rwanda rufunguye ku bifuza kuhashora imari ndetse duhaye ikaze abikorera bo muri Indoneziya. Nishimiye amasezerano azasinywa ejo n’abahagarariye ubucuruzi ku mpande zombi, nizeye ko azashyirwa mu bikorwa vuba.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko bikwiye ko hakongerwa umubare w’abanyeshuri bo ku mugabane wa Afurika bajya kwiga Ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Indoneziya nka kimwe mu byafasha guteza imbere urwego rw’uburezi.

Perezida Kagame ashima mugenzi we wa Indoneziya, Joko Widodo, ku ruhare rwe mu kubaka imikoranire ihamye hagati ya Indoneziya na Afurika, by’umwihariko n’u Rwanda.

Agira ati “Wabaye inshuti nyakuri. Gukorana nawe byubatse umusingi ukomeye, nkaba ntashidikanya ko n’umusaruro uzadutera ishema.”

Iyi nama y’iminsi 3 ibera Bali muri Indoneziya, ihurije hamwe abasaga 1400 barimo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika ndetse n’abikorera.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities