Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Theos Badege (Ifoto/Ububiko)

Panorama

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Theos Badege, yavuze ko muri rusange umutekano mu gihugu wari wifashe neza muri iki cyumweru turangije cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

CP Badege yavuze ko ibikorwa byo kwibuka muri iki cyumweru byaranzwe no kwitabira kw’abaturage ku buryo bugaragara ibiganiro byo kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, inzego z’umutekano na zo zikaba zarabungabunze umutekano aho ibiganiro byaberaga mu gihugu hose.

Yavuze ko no muri iki cyumweru ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye, ariko ko uko imyaka ishira indi igataha igenda igabanuka, akavuga ko “ari ikimenyetso ko hari icyizere ko hari igihe kizagera igashira burundu.”

Aha yavuze ati “Ibimenyetso by’ingengabitekerezo ya Jenoside twakiriye, ahanini ni amagambo yabwirwaga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibikorwa bike byabakorewe…Bimwe byashyikirijwe ubushinjacyaha ibindi biracyakorwaho iperereza.

Ikigaragara ni uko muri aya amagambo yabwirwaga abarokotse, 90% bayabwirwaga ku munwa gusa, bitandukanye no mu myaka yashize aho wasangaga amagambo nk’aya bayabwirwa hakoreshejwe ubutumwa bandikiwe kuri Telefone cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga.”

CP Badege yavuze ko muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nta muntu wishwe azize ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aha yavuze ati “N’ubwo muri iki cyumweru nta warokotse wishwe azira ingengabitekerezo ya Jenoside, hari ibikorwa byo kubatoteza byagaragaye birimo aho mu karere ka Bugesera batemye inka 2 z’uwarokotse, mu karere ka Kayonza ho hakaba haragaragaye uwo baranduriye imyaka, ahandi bakaba barateye amabuye mu ngo z’Abarokotse, kandi aho ibi byabaye hose ababigizemo uruhare batawe muri yombi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko muri rusange kugabanuka kw’ingengabitekerezo ya Jenoside byatewe no kwitegura ibikorwa byo kwibuka hakiri kare, ubufatanye bugaragara hagati y’abafatanyabikorwa mu bikorwa byo kwibuka, n’imyumvire y’abaturage yahindutse ku buryo bugaragara, aho usanga abenshi barahagurukiye kurwanya  ingengabitekerezo ya Jenoside.

CP Badege yanashimiye uruhare rw’abaturage mu gutangira amakuru ku gihe ahabonetse ingengabitekerezo ya Jenoside, n’uko bakomeje kurwanya ibikorwa bibi bikorerwa abarokotse birimo kubatera ubwoba, kubatoteza no kubatuka, akavuga ko nibakomeza kubirwanya bizashyira bigacika burundu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities