Nadine Evelyne Umubyeyi
Abajyanama b’Ubuzima mu karere ka Gatsibo bashimwa imikorere myiza cyane mu gufasha ababyeyi kwita ku minsi igihumbi ya mbere y’umwana. Ni gahunda bafashwamo n’ibigonderabuzima, ndetse n’amahugurwa bahabwa bagakomeza kwegera ababyeyi babigisha gushyira mu bikorwa ibisabwa.
Gahunda yo kwita ku minsi igihumbi ya mbere y’umwana yashyizweho nyuma yo kubona ko hari abana benshi bagaragaraho imirire mibi, baba abo mu miryango ikize ndetse n’abakennye. Ikaba igamije gukurikirana imikurire myiza y’umwana kuva agisamwa, kugeza byibura ku myaka ibiri.
Mujawingoma Athanasie, umubyeyi w’imyaka 38 avuga ku byiza akesha Abajyanama b’Ubuzima. Ati “Mfite abana batatu uwo mpetse ubu afite amezi ane, ameze neza kuko mfatanya n’Abajyanama b’Ubuzima kuva musamye kugeza n’ubu. Batugenera igihe rimwe mu kwezi duhura nk’ababyeyi bakadupimira imikurire y’abana, bityo umwana waba agaragaza imikurire mibi bakamugenera ibimufasha bakurikije uko babihabwa n’ibigonderabuzima.”
Mu murenge wa Rugarama ubarizwa muri karere ka Gatsibo, Abajyanama b’Ubuzima bibumbiye muri koperative COPOSARU Imboni igizwe n’abanyamuryango 174, abagore 116 n’abagabo 58. Bahamya ko gahunda y’iminsi 1000 y’umwana iri mu z’ibanze bashyiramo imbaraga.
Uhagarariye iyi koperative, Mudaheranwa Didace agaruka ku byo bibandaho nk’Abajyanama b’Ubuzima.
Ati “Muri gahunda yo kwita ku minsi igihumbi ya mbere y’umwana, dufite igikoni cy’umudugudu duhuriraho n’ababyeyi rimwe mu kwezi tugategurana indyo yuzuye duha abana. Niho kandi dupimira imikurire y’abana twifashisha ibiro, uburebure ndetse n’umuzenguruko w’ukuboko. Ni byo bitwereka abana badakura neza bo kwitabwaho by’umwihariko.”
Ibi bikorwa byose Abajyanama b’Ubuzima babikora hagamijwe guha umwana intangiriro nziza y’ubuzima, kuko uwagaragaweho imirire mibi biba bikomeye kumwitaho nyuma y’imyaka ibiri (iminsi igihumbi ya mbere).
Abajyanama b’Ubuzima bo mu murenge wa Kiziguro na bo bashimangira uruhare rwabo, muri gahunda y’iminsi igihumbi ya mbere y’umwana nkuko babyemeza.
Ingabire Nadia ni umwe muri bo, asobanura ko batangira gukurikirana ubuzima bw’umwana kuva agisamwa byibura ku mezi atatu, kuzageza igihe yavutse dufatanya n’umubyeyi kwita ku mikurire ye.
Ibitaro na byo bifatanya n’Abajyanama b’Ubuzima igihe hari abana barengeje imyaka ibiri, bagaragaweho n’imirire mibi. Sr Dr. Xaverine Mwemera, ushinzwe ubuvuzi mu Bitaro bya Kiziguro, arabisobanura.
“Abo bana tubohererezwa n’Ibigonderabuzima kuko ibitaro ari byo bifite amata yo kubaha ari mu byiciro bibiri F100 na F75, buri mwana ahabwa litiro imwe ku munsi bitewe n’ikigero cy’imirire mibi yagaragaweho.”
Yongeraho ko uyu murimo Abajyanama b’Ubuzima bakora ari uwo gushimwa, kuko bafatirana ubuzima bwa muntu bakabuha umurongo mwiza mu minsi igihumbi ya mbere ari na cyo gihe cy’ibanze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo na bwo bushima uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima mu mibereho myiza y’abaturage.
Kantengwa Mary, ni umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Abisobanura agira ati “Bafite uruhare rukomeye rwo kwigisha abaturage nk’abantu babari hafi, babakangurira guhinga imboga n’imbuto bifasha ababyeyi by’umwihariko mu gutegurira abana indyo yuzuye kandi bakanababa hafi babigisha kuyitegurana isuku. Ni umurimo w’ubwitange, dushima cyane ubukanguramba bakora mu baturage.”
Abajyanama b’Ubuzima bari mu bagarutsweho mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye ku nshuro ya 15, ku matariki ya 26 Gashyantare kugeza kuwa 1 werurwe 2018. Aho mu myanzuro yawufatiwemo na bo byemejwe ko bagomba kongererwa ubushobozi, hagamijwe kubafasha kunoza umurimo wabo.

Abajyanama b’ubuzima bafite uruhare runini mu kubungabunga ubuzima bw’umwana n’umubyeyi
