Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

RDF: Isura nshya mu mutwe w’Inkeragutabara

L-R: Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda, Brig. Gen. Ronald Rwivanga n'Umuyobozi ushinzwe Abakozi muri RDF, Col. Sendegeya Lambert (Ifoto/RBA)

Ingabo z’u Rwanda zatangiye igikorwa cyo kwinjiza mu ngabo urubyiruko rwifuza kwinjira mu Mutwe w’Inkeragutabara. Ni mu gihe mu busanzwe, uyu mutwe wari ugizwe n’abahoze ari abasirikare barangije amasezerano kandi neza.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ku cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda habereye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gusobanurira Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko, igikorwa cyo kwinjiza mu Ngabo, Inkeragutabara zakwitabazwa mu gihe bibaye ngombwa.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yasobanuye ko Umutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara ugizwe n’ibyiciro bitatu.

Icyiciro cya mbere, ni Inkeragutabara zitabazwa mu bikorwa bya Gisirikare, ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-25, batoranywa mu muryango Nyarwanda bagatozwa mu mezi atandatu.

Ikindi cyiciro by’Umutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara ni icy’Inkeragutabara zigizwe n’abarangije cyangwa abasheshe amasezerano yabagengaga mu gisirikare bakiri mu myaka y’amavuko iteganywa n’itegeko.

Icyiciro cya Gatatu ni icy’Abanyarwanda bafite ubumenyi bwihariye bazobereye mu bintu bitandukanye byo kongerera RDF ubushobozi.

Brig Gen Ronald Rwivanga avuga ku cyiciro cya gatatu agira  ati “Binjizwa hagendewe cyane cyane ku bumenyi bwihariye bafite kandi bukenewe mu Ngabo z’u Rwanda, bahabwa imyitozo yihariye.”

Ni mu gihe Umuyobozi ushinzwe Abakozi mu Ngabo z’u Rwanda, Col Lambert Sendegeya, asobanura ko abazajya mu Mutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara, bazajya bahugurirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, aho abasirikare bandi batorezwa.

Agira ati “Zaba ingabo zikora akazi ku buryo buhoraho n’Ingabo z’Inkeragutabara, igikorwa kizabera rimwe kandi n’ahantu hamwe.”

Col Sendegeya asobanura ko abinjira mu Mutwe w’Inkeragutabara bazajya bahabwa umushahara n’ibindi byose bigenerwa abasirikare bari mu kazi ka gisirikare.

Avuga kandi ko impamvu z’Umutwe w’Inkeragutabara ari ukurinda ubusugire n’umutekano by’Igihugu.

Agira ati “Nta gihari kidasanzwe ni uko igihe kigeze kugira ngo iyi gahunda itangire mu rwego rwo kurinda umutekano n’ubusugire bw’Igihugu cyacu cy’u Rwanda.”

RDF ivuga ko abantu bafite ubumenyi bwihariye bazajya bakirwa mu Mutwe w’Inkeragutabara hatagendewe ku myaka bafite. Ariko kandi itangaza ryatanzwe na RDF rivuga ko abari muri iki gice bagomba kuba batarengeje imyaka 28 kandi bafite impamyabushobozi za Kaminuza.

Brig Gen Rwivanga ati “Nk’abaganga, tukaba tubakeneye n’iyo baba bafite imyaka 40, tukaba twabinjiza mu gisirikare bagakora imyitozo y’igihe gito kugira ngo bamenye umwuga wa gisirikare.  Dushobora kumwigisha kurasa no kwirinda bisanzwe, twarangiza tukabaha akazi.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda kandi yavuze ko uburyo bushya bwo guha ikaze abajya mu Mutwe w’Inkeragutabara, buzaha amahirwe Abanyarwanda batuye mu mahanga yo gukorera igihugu cyabo.

Agira ati “N’abari hanze y’Igihugu, kugira ngo na bo babone ayo mahirwe yo gukorera igihugu, bagakora amahugurwa, bagakora akazi mu gihe cy’umwaka barangiza bagasubirayo.” 

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities