Rukundo Eroge
Kaminuza ya Kibogora Polytechnic ikomeje gushimirwa umusanzu wayo mu kubaka urwego rw’ubuzima no guhindura imibereho y’abaturage binyuze mu burezi.
Ku wa 15 Kanama 2024, Kibogora Polytechnic yafunguye ishami rishya i Rusizi rizakira abanyeshuri nibura 2000. Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Dushimimana Lambert ashima uruhare rwayo mu kongera umubare w’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda. Avuga ko gufungura ishami i Rusizi ari inyungu ku ntara n’abaturage.
Guverineri Dushimimana agira ati “Iyi kaminuza yafunguwe aha igiye kutubera igisubizo mu kongera umubare w’abaforomo mu Rwanda, ikibazo igihugu cyacu gisanganwe, bigafasha mu kwita ku barwayi. Gufungura ishami rya kaminuza ni inyungu ku ntara n’abaturage ba Rusizi, kuko abahiga bazakenera gucumbika, kurya, kugura ibikoresho n’ibindi. Ibi birasaba abakora ubucuruzi kubwongera ndetse bakaza ari na benshi kuko iyo abantu bangana batya baje ahantu biba ari amahirwe.” Umwepisikoki w’Itorere Metodisite mu Rwanda iyi kaminuza ya Kibogora Polytechnic yegamiyeho, Musenyeri Samuel Kayinamura, avuga ko iri shami rifunguwe ryahoze mu ntego kugira ngo abanyarwanda boroherezwe kwiga.
Agira ati “Intego yacu ni ukwegereza abaturage uburezi bakiga hafi. Iyo twumvise ko abaforomo babuze, twumva ari umukoro baduhaye ariko dufitiye igisubizo, kandi twatangiye kugikemura. Dufite abaforomo beza barangiza aha bakorera hirya no hino.”
Kubwimana Phillipe, Umunyeshuri muri Kibogora Polytechnic wiga mu ishami rya Nyamasheke ubu ugiye kwigira i Rusizi. Avuga ko muri aya mashami yombi harimo itandukaniro.
Agira ati “I Kibogora wasangaga umuntu agiye kwiga nka modile bikamusaba gutega bitewe naho yigirwa, ariko hano amashuri aregeranye, ni uguhindura umuryango ujya mu rindi shuri. Ikindi ni uko hano hari ibikoresho ntakwirirwa wikorera ibyuma. Ibintu byose biri hafi ntawe utaha kure.”
Kaminuza ya Kibogora Polytechnic yatangiye mu 2012 mu karere ka Nyamasheke, itangirana ishami ry’ubuforomo ibona ubuzima gatozi mu 2015. Yatangiye ifite abanyeshuri basaga 300 kuri ubu ifite abasaga 8000. Iri shami rya Rusizi ryatangijwe rizajya ryigisha mu minsi isanzwe ku manywa amasomo ajyanye n’ubuzima, na ho abiga uburezi n’abiga amasomo y’ubushabitsi n’iterambere bige mu mpera z’icyumweru no mu biruhuko.
Iri shami rifunguwe nyuma y’uko ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryakorera muri aka karere rifunzwe rigasimbuzwa IPRC Kitabi.