Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

RICA iraburira abagura n’abagurisha ibikoresho byakoze

Umuyobozi wa RICA, Mutabazi Joseph

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi, RICA ruraburira abaguzi n’abacuruza ibikoresho byakoreshejwe batazi inkomoko yabyo yizewe.

Ni nyuma y’igenzura ryari rimaze iminsi itanu rikorwa n’uru rwego aho hagenzuwe uduce tw’Umujyi wa Kigali, Musanze, Rubavu na Rusizi harebwa uko icuruzwa ry’ibikoresho byakoze rihagaze.

Umuyobozi w’uru rwego, Mutabazi Joseph, yavuze ko abantu bakora ubu bucuruzi bakwiye kwitonda kuko ubu bucuruzi bugaragara mo magendu cyane ndetse n’ibikoresho byibwe cyane.

Agira ati “Ubu bucuruzi rero bugaragara mo ibintu bya magendu cyane mu igenzura twasanze nka telefoni nyinshi ziri guturuka Dubai hari n’izituruka Congo, harimo amamashini usanga yaribwe mu bigo by’abanyeshuri cyangwa mu bigo bya leta n’abikorera ugasanga birimo gucuruzwa.”

Uyu muyobozi asaba abakora ubu bucuruzi ko bakwiye kubahiriza amabwiriza agenga ubucuruzi. Ati “Turabinginze rwose tubasaba ubufatanye ibi babigire ibyabo dufatikanye guhanahana amakuru no kubahiriza ibwiriza rigenga ubucuruzi bw’ibikoresho byakoreshejwe.”

Mutabazi avuga ko kandi muri iri genzura hafatiwe mo ibikoresho 800 bidafite inkomoko izwi byiganjemo telefoni na Mudasobwa.

Amabwiriza ateganya amande ya 100,000Frw ku mucuruzi wese utabika inyandiko zisobanutse zerekeye ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe acuruza hakiyongeraho gufungirwa ibikorwa mu gihe cy’agateganyo mu gihe uzafatwa akora nta ruhushya cyangwa urwo afite rwararengeje igihe, ahanishwa gufungirwa ibikorwa burundu ndetse n’amande ya 200.000Frw.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities