Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rulindo: Polisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake batangiye kubakira abatishoboye inzu 142

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo ku bufatanye n’umuryango nyarwanda w’urubyiruko rw’abakorerabushe  mu gukumira no kurwanya ibyaha(RYVCP) ku wa 16 Nzeri batangije igikorwa cyo gufasha abaturage kwiteza imbere habumbwa amatafari azakoreshwa mu bikorwa byo kubakira abatishoboye mu rwego rwo kunoza imibereho myiza.

Ni ibikorwa byatangirijwe mu murenge wa Murambi, ahakozwe umuganda wo gusiza no kubumba amatafari yo kuzubakira  abatishoboye basenyewe n’ibiza. Akarere ka Rulindo gafite utugari 71. Muri iki gihe cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko mu gihugu hose biteganyijwe ko Polisi y’u Rwanda n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Rulindo,  bazubakira inzu  abantu babiri  muri buri kagari.

Muri iki gikorwa Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe na Assisstant Inspector of Police (AIP) Sam Ngororano, ushinzwe guhuza ibikorwa byayo n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (DCLO) mu karere ka Rulindo.

Mu kiganiro yahaye abaturage, yababwiye ko umutekano wambere ari imibereho myiza, umuturage akaba afite aho aba   kandi afite isuku. Ari yo mpamvu Polisi mu byo ikora harimo no gufasha abaturage kugira imibereho myiza.

AIP Ngororano yagize ati “Abaturage bagomba kugira isuku,ntihagire urarana n’amatungo kuko bitera indwara zituruka ku isuku nke  kandi bakagira ubwiherero bwubakiye neza.”

Yakomeje abakangurira  gukora cyane no kubaka uturima tw’igikoni mu rwego rwo kunoza imirire, bagaburira abana indyo yuzuye.

Yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko nabyo biri mu bibangamira imibereho myiza y’abaturage bikanahungabanya umutekano.

Yagize ati “Turabasaba ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko nabyo biri mu biteza umutekano muke kandi bikangiza ubuzima bw’ababikoresha.”

Nteziryayo Jean de Dieu, umuhuzabikorwa w’umuryango nyarwanda w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu murenge wa Murambi, yavuze ko bimwe mu bikorwa bazafatanyamo na Polisi harimo no kubakira uturima tw’igikoni abaturage mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Yagize ati “Turashaka ko  ikibazo k’igwingira ry’abana giterwa n’imirire mibi gicika  burundu muri uyu murenge ndetse no mu karere kose ka Rulindo, turashaka kubakira  nibura buri rugo  akarima k’igikoni.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi, Birimwabagabo Eduard yashimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’urubyiruko rw’bakorerabushake uburyo bafata umwanya bakegera abaturage bakareba ibibazo bibugarije bakabafasha kubikemura.

Yaboneyeho gusa abaturage kujya bagira uruhare ku bibakorerwa, abasaba kujya bitabira gahunda za leta no gukunda igihugu.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities