Raporo ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere igaragaza ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wagize ubukungu buteye imbere kurusha ibindi bice kuri uyu mugabane nyuma y’icyorezo cya COVID-19, nubwo iri zamuka rishobora gukomwa mu nkokora n’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ibibazo bya politiki.
Imibare y’iyi banki igaragaza ko ubukungu bw’aka karere bwazamutseho nibura 4,4% umwaka washize, imibare yaje kugera kuri 5,1% muri uyu mwaka. Mu gihe BAD yo igaragaza ko biteganyijwe ko ubwiyongere buzagera kuri 5,8% muri 2024.
Ku basesengura ubukungu bagaragaza ishoramari ry’injizwa imbere mu gihugu ndetse n’iterambere ry’urwego rwa serivisi n’ubukerarugendo, nka bimwe mu byagize uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’aka Karere.
Ni mu gihe ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bwazamutseho 12% bugera kuri miliyari 10.9$.
Iyi mibare igaragaza ko ubucuruzi hagati muri uyu muryango bwagiye buzamuka kuko mu 2019 bwari bufite agaciro ka miliyari 7.1$, mu gihe mu 2021 bwageze kuri miliyari 9.5$.
Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru yabitangaje, Abasesengura ibirebana n’ubukungu bagaragaza ishoramari ry’ibyinjizwa imbere mu gihugu ndetse n’iterambere ry’urwego rwa serivisi n’ubukerarugendo, nka bimwe mu byagize uruhare mu izamuka ry’ubukungu bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, ryageze kuri 5.1% muri uyu mwaka.
Hashize imyaka itatu byinshi mu bihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bihanganye n’icyorezo cya COVID-19, ari na ko binishakamo ibisubizo bigamije kuzahura ubukungu bwabyo.
Nk’u Rwanda muri icyo gihe rwahise rutangiza Ikigega Nzahurabukungu cyashyizwemo asaga miliyoni 350$, ibyarufashije kuzahura ubukungu by’umwihariko mu nzego zitandukanye zirimo n’iz’ubucuruzi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gushinzwe iterambere (RDB), Clare Akamanzi, mu muhango wo Kwita izina Abana b’ingagi 23 wabaye ku wa 2 Nzeri 2023, yagaragaje ko mu Rwanda, mu gihe cy’amezi 6 gusa, Ubukerarugendo bumaze kwinjiza asaga 56% by’ateganyijwe.
Panorama
