Perezida Paul Kagame mu butuma yatanze mu nama yiga ku mihindagurikire y’ikirere muri Afurika, agaraza ko hakenewe gushyira hamwe kw’ibihugu mu guhangana n’iki kibazo kigira ingaruka zikomeye ku mugabane wa Afurika.
Ni inama yabereye i Nairobi muri Kenya ku butumire bwa Perezida Dr. William Ruto, yitabiriwe na bamwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika n’abayobozi batandukanye, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, impirimbanyi mu kurwanya iyangizwa ry’ikirere n’abandi.
Perezida Kagame agaragaza ko nyuma y’inama ya COP27, hari imishinga itandukanye imaze gushorwamo imari mu gutunganya ingufu zisukuye no kubungabunga ibidukikije, ibyo yita ikimenyetso gitanga icyizere ko hari impinduka mu bufatanye.
Perezida Kagame agira ati “Buri mwaka abatuye Isi bibutswa ingaruka z’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, ubushakashatsi buheruka bwatweretse ibintu bitandukanye birimo no kuba Nyakanga ari ko kwezi kwabayeho kwagaragayemo ibipimo by’ubushyuhe biri hejuru mu mateka ya muntu.”
Akomeza agira ati “Afurika ikomeje kwirengera ingaruka z’izamuka ry’ibipimo by’ubushyuhe kandi ari yo igira uruhare ruto mu kohereza mu isanzure imyuka ihumanya ikirere, ntabwo dushobora gukomeza kubivuga gusa tudakora ibikenewe mu gukemura iki kibazo. Ibi ni akarengane ariko urebye mu gihe kirekire guhora twitana bamwana ntabwo ari igisubizo.”
Perezida Kagame agaragaza ko igisubizo kirambye kiri mu kuba Afurika yagira uruhare rukomeye mu bushakashatsi n’ibisubizo bivugutirwa iki kibazo.
Agira ati “Uburyo bwarushaho gukemura ikibazo ni uko Afurika yagira uruhare mu bushakashatsi bugamije gushaka ibisubizo by’Isi ku bibazo by’imihindagurikire y’ibihe. Afurika ishyize hamwe kandi bikwiriye gukomeza kumera gutyo kuri iki kibazo.”
Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko mu Rwanda bashaka ko abikorera bagira uruhare rukomeye mu kubaka ubukungu butangiza ibidukikije.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, we yibutsa ko ibihugu bikize bigomba kubahiriza ibyo byiyemeje bitanga umusanzu wabyo mu mafaranga hagamijwe guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Yanashimangiye ko umugabane wa Afurika ari umufatanyabikorwa w’ingenzi muri uru rugamba ahamagarira amahanga kwifatanya n’uyu mugabane mu kurengera isi.
Perezida wa Comores, Azali Assoumani kuri ubu unayoboye Afurika Yunze Ubumwe, yibukije ko hakenewe ishoramari rihagije mu kubungabunga ibidukikije, ikoreshwa ry’ingufu zisukuye kimwe n’ubuhinzi burambye bwafasha mu kwihaza mu biribwa.
Kuri Perezida wa Kenya, Dr William Samoei Arap Ruto yagaragaje ko Afurika itakaza amafaranga menshi buri mwaka mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere bikadindiza iterambere.
Yashimangiye ko hakwiye kubaho ubutabera mu isaranganywa ry’umutungo w’isi, ari nako yibutsa ko Afurika ari ibihaha by’isi kandi ko abangiza ikirere bagomba kwishyura.
Mu bihugu 20 byugarijwe cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, 17 biri ku Mugabane wa Afurika.
Ubukana bw’izi ngaruka bushegesha Afurika mu gihe nyamara uyu mugabane ugira uruhare rwa 4% gusa mu kwanduza ikirere kuko wohereza tone miliyari 1.45 z’ibyuka bihumanya ikirere.
Mu bihugu biza ku isonga mu guhumanya ikirere harimo u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya n’ibindi bifite inganda nyinshi kandi zikomeye.
Biteganijwe ko hatagize igikorwa, imyuka yangiza ikirere iziyongeraho 126% kugeza muri 2030, aho u Rwanda rukeneye nibura miliyari 11 yo gukoresha mu gukumira ibyangiza ikirere ndetse gusana ibyamaze kwangizwa n’ingaruka zituruka ku kwangirika kwacyo.


Panorama

Kwizera Jackson
September 7, 2023 at 11:05
Nibyo kabisa