Urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruri mu zifatiye runini ubukungu bw’Igihugu ndetse abasesenguzi bagaragaza ko mu gihe rwakomeza gushyigikirwa, ruzagirira Igihugu akamaro.
Mu kiganiro Waramutse Rwanda cya Televiziyo Rwanda cyo ku wa Kane, tariki ya 7 Werurwe 2024, cyatumiwemo abarimo Umuyobozi ushinzwe Iterambere n’Ubwirinzi bw’Abaturage, Sam Ryumugabe; Impuguke mu Bucukuzi n’Ubucuruzi bw’Amabuye y’Agaciro, James Mudahunga n’Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka; berekanye ko hari byinshi bikwiye gukorwa hakaboneka umusaruro w’amabuye y’agaciro uhagije.
Kugeza ubu imibare yerekana ko nibura kugera kuri 20% ari yo icukurwa urebye ubushobozi buhari.
Abacukuzi bo mu Burengerazuba bw’u Rwanda babwiye RBA ko hari intambwe bamaze gutera babikesha uyu murimo.
Iradukunda Seraphine umaze amezi arindwi acukura avuga ko yari umushomeri ariko ubu yatangiye kwiteza imbere.
Agira ati “Nari umushomeri narize, nza gusaba akazi. Ubu naguze intama ndiyambika. Nitangira mituweli, ndwaye mpita njya kwa muganga.’’
Hakizimana Evariste avuga ko na we ubu ashobora kugura ubutaka, akihahira mu rugo, akanakora n’ibindi bikorwa.
Nubwo bimeze bityo, abo mu Majyepfo bo bagaragaza ko bagihabwa umushahara muto utajyanye n’akazi bakora.
Impuguke mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro akaba n’Umuyobozi wa Mine ya Nyakabingo, James Mudahunga, avuga ko u Rwanda rukwiye kubanza gukora ubushakashatsi ku mabuye rufite mbere yo gutekereza ku kuyongerera agaciro.
Agira ati “Twabanza tukayashaka, tubonye abashoramari cyangwa Leta ikaba yatera abacukuzi b’amabuye y’agaciro byafasha.’’
Akomeza avuga ko ubucukuzi bugana aheza cyane ko hari n’amashuri abwigisha muri kaminuza zirimo iy’u Rwanda [ahahoze ari KIST] na IPRC.
Mudahunda avuga ko Leta ikwiye no gusuzuma uko yagabanya imyaka yo gushyira abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu zabukuru kubera imiterere y’akazi.
Agira ati “Leta yagabanya imyaka yo gukora muri kariya kazi, ikaba yafatira kuri 55, byafasha abacukuzi.’’
“Urugendo rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ruri ku ntera ishimishije. Urebye uko bukura, ibibazo kera nta wari uzi ko bibaho. Hari n’uwavugaga ko akwiye gutangira gukora, atazi uko ibintu bikora.
Agaragaza ko impungenge zikiri mu kuba nta banki yaguha inguzanyo kuko zitarizera gukorana n’abacukuzi.
Aagira ati “Ibyishimo twe [Nyakabingo] turimo ni uko twabonye ibikoresho, tugize umugisha tukabona ibikoresho, igihugu cyatera imbere.’’
Umuyobozi ushinzwe Iterambere n’Ubwirizi bw’Abaturage, Sam Ryumugabe, atangaza ko abakozi baba bakwiye kwitabwaho kuko ari ab’agaciro.
Agira ati “Abantu ni wo mutungu dufite kurusha amabuye. Icya mbere ni ukubungabunga ubuzima bw’abantu, kubungabunga wa mutungo no gusubiranya ahacukuwe.’’
Impuguke mu Bukungu, Teddy Kaberuka, avuga ko urwego rw’ubucukuzi butanga akazi ku bantu benshi kandi butuma igihugu kibona amadevize.
Avuga kandi ko usanga ba rwiyemezamirimo birya bakimara, hagashyirwamo ishoramari rito rijyanye n’ibyo bike bihari.
Anagaragaza ko mu kongerera agaciro amabuye y’agaciro mu Rwanda hari ibintu bitatu byo kwibandaho, birimo ubushakshatsi, ubumenyi n’ishoramari.
Agira ati “Abazobereye mu by’amabuye y’agaciro, hari intambwe imaze guterwa, niba dushaka kugira inganda zikora ayo mabuye dukeneye ubundi bumenyi. Dukeneye no gukora ubushakashatsi tukamenya ibiri mu butaka.’’
“Ibigo by’imari n’amabanki bikwiye gushyiramo amafaranga afatika yafasha mu guha ababurimo ubumenyi bwatuma hakoreshwa nk’imashini mu kwirinda kwangiza ibidukikije. Kubungabunga ibimaze kugerwaho n’ubuzima bw’abakozi bakoramo. Uko dushaka byinshi, tubungabunge, umuntu namaramo imyaka itanu ntatangire kurwara za ndwara zijyanye n’umurimo.’’
Amabuye y’agaciro u Rwanda rwoherejwe mu mahanga mu 2023 yarwinjirije asaga miliyari $1,1, avuye kuri miliyoni $772 yo mu 2022.
Panorama
