Mu rwego rwo gufasha abaturage mu kwiteza imbere, harashyirwa mu bikorwa Umushinga wo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage bo mu mirenge itanu igabana n’igihugu cya Uganda, uzatwara Miliyari 6 na miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, ukubiye mu mishinga yiswe Cross Border Projects.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu -REG, ishami rya Nyagatare, ivuga ko uyu ari umushinga wihariye wo gufasha abatuye muri iyo mirenge guhanga imirimo yabafasha kwiteza imbere.
Ni umushinga watangiye mu mpera z’umwaka wa 2021 ugamije guha umuriro w’amashanyarazi afite ingufu zihagije, abatuye mu midugudu 26 y’imirenge igize iyo mirenge itanu ihana imbibi n’igihugu cya Uganda aho ndetse kuva aho uyu mushinga watangiriye hari bamwe mu baturage batangiye kubona amashanyarazi.
Abaturage bo mu mu mirenge itanu y’Akarere ka Nyagatare ihana imbibi n’igihugu cya Uganda, barishimira ko barimo kugezwaho umuriro w’amashanyarazi. Bemeza ko ugomba guhindura ubuzima bwabo.
Aganira na RBA dukesha iyi nkuru, Bahati Elias avuga ko yamaze imyaka 20 atuye mu mudugudu wa Kangoma mu murenge wa Tabagwe nta muriro w’amashanyarazi afite, ariko mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 yarawubonye.
We kimwe n’abatuye mu mudugudu wa Rwubuzizi mu murenge wa Karama, bose bishimira kuba baramaze kugerwaho n’uyu muriro w’amashanyarazi.
Uretse kwishimira uyu muriro w’amashanyari ahanini kubera gucana mu ngo zabo, hari n’abatuye muri iyi midugudu biganjemo n’urubyiruko baguye ibitekerezo, batangira gukora imishinga ibabyarira inyungu.
Akarere ka Nyagatare ubusanzwe ubu kageze ku gipimo cya 77% cy’abaturage bakoresha umuriro w’amashanyarazi harimo abafatiye ku muyoboro mugari n’abakoresha imirasirire y’izuba.
REG yemeza ko uyu mushinga wo kugeza umuriro mu mirenge itanu ikora ku mupaka nurangira kimwe n’indi mishinga irimo gukorwa yose hamwe, izasiga akarere kageze kukigero cya 85% mu kugira amashanyarazi, mu gihe intego y’igihugu ari uko umwaka wa 2024 buri munyarwanda wese azaba yaragezweho n’umuriro w’amashanyarazi.
Panorama
