Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucukuzi

Biteganyijwe ko amabuye y’agaciro azinjiza miliyari 1.5 y’amadolari

Ibiro by’u Rwanda bishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gazi (RMB) bitangaza ko umwaka wa 2022 waranzwe n’amafaranga yinjije menshi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi ko ibi bikorwa bishobora kwinjiza agera kuri miliyari 1.5 z’amadolari ya Amerika mu 2024.

Ibi bitangazwa n’Umuyobozi mukuru wungirije wa RMB, Dr. Ivan Twagirashema, bivuye mu nama yateguwe mu Ntara y’Amajyepfo, hagamijwe gusuzuma uruhare rw’uru rwego mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse no gushakira ibibazo ibisubizo.

Ibibazo bikigaragara muri kano karere

Dr Ivan Twagirashema ati “N’ubwo twaba dufite imibare nk’iyi, ntabwo duhagarariye akarere, ahubwo twifuza ko abacukuzi bacu babona imashini zicukura cyangwa imashini ziyungurura kuko ibyo nibyo bizatuma dushoboye kugera kuri miliyari nyinshi z’amadorari.”

Perezida w’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’intara y’Amajyepfo, Emmanuel Kinyogote, avuga ko ishyirahamwe rye ryihaye intego yo kuvugurura byimazeyo umwuga wabo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, ashimira ubufatanye bw’amafaranga n’abandi bafatanyabikorwa muri iyi ntara, mu kunoza imikorere y’ubucukuzi.

Umwaka ushize wa 2022, urwego rw’amabuye y’agaciro rwinjije amafaranga menshi, aho rwinjije miliyoni 784 z’amadolari ya Amerika.

Amabuye y’ agaciro yagiye yongera umusaruro

Raporo yo mu 2020 y’’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko mu myaka itanu ishize, ni ukuvuga kuva mu 2015 kugeza mu 2019, u Rwanda rwinjije asaga miliyari 1,4 z’amadolari ya Amerika avuye mu mabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga.

Nko mu bihembwe bine by’umwaka wa 2015, amabuye y’agaciro yagurishijwe mu mahanga yinjije miliyoni 149$. Icyo gihe hacurujwe gasegereti, coltan, wolfram n’ubundi bwoko bw’amabuye (budasobanurwa ubwo ari bwo muri iyi raporo).

Umwaka wakurikiyeho wa 2016, hinjiye miliyoni zisaga 166, 5$ aho gasegereti yinjije miliyoni 34,8$; coltan yinjiza miliyoni 39,7$; wolfram yinjiza miliyoni 11,9$ naho ubundi bwoko bw’amabuye bwinjiza miliyoni 80$.

Mu 2017 umusaruro wariyongereye ndetse usa n’uwikubye inshuro zirenze ebyiri kuko igihugu cyinjije miliyoni zisaga 373$ yakusanyijwe mu bihembwe bine by’uwo mwaka.

Gasegereti yavuyemo miliyoni zisaga 50,1$; coltan miliyoni 62,1$; wolfram yinjije miliyoni 12,6$ mu gihe ubundi bwoko bw’amabuye bwinjije miliyoni 248, 5$.

Umwaka wa 2018 ho hinjijwe miliyoni 346, 6$, ubundi bwoko bw’amabuye y’agaciro ni bwo bwari ku isonga mu kwinjiriza igihugu angana na miliyoni 204, 4$.

Mu 2019 nibwo mu Rwanda hatangijwe uruganda rutunganya zahabu rufite ubushobozi bwo gutunganya toni esheshatu ku kwezi.

Ku mabuye y’agaciro u Rwanda rwoherezaga mu mahanga, mu 2019 hatangiye kwiyongeraho zahabu [nk’uko bigaragara muri raporo], byanatumye muri rusange umusaruro wiyongera ugera kuri miliyoni 412,6$.

Zahabu yagurishijwe mu mahanga yinjirije igihugu miliyoni 276,2$; gasegereti yinjiza miliyoni 37$; coltan yinjiza miliyoni 44,9$; wolfram ivamo miliyoni 16,9$ mu gihe ubundi bwoko bw’amabuye bwavuyemo miliyoni 37,4$.

Gaston Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.