Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Young Grace arahinguye, Album ya gatatu irakomanga

Umuraperikazi Abayizera Marie Grace uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Young Grace yatangaje ko agiye gushyira hanze album ye ya gatatu amaze igihe atunganya.

Ni amakuru yatanze mu gihe yari amaze iminsi atagaragara mu muziki kuko yari ahugiye mu bijyanye n’ubuhinzi.

Yatangarije Radio Rwanda dukesha iyi nkuru, ko album ye nshya izaba ifite umwihariko kuko itandukanye n’izabanje.

Young Grace asobanura kuri album ye, yagize ati “Ni album irimo Grace mukuru, nabashishikariza kuzayumva kuko iratandukanye.”

Uyu muraperikazi ateganya kumurika album nyuma y’ukwezi kwa Gicurasi. Izaba igizwe n’indirimbo nshya ndetse eshanu muri zo zamaze gutunganywa.

Young Grace wari umaze igihe atagaragara mu Isi ya muzika, aheruka gusohora indirimbo yise “Dangerous”.

Yavuze ko atigeze ahagarika umuziki ahubwo yabanje kuwushakira akanya gahagije. Ati “Sinahagaritse umuziki ahubwo nywufatanya n’ibindi bintu bitandukanye bituma mu muziki batambona 100% kuko hari ahandi nshyira imbaraga.”

Young Grace yahishuye ko mu bihe bishize yari ahugiye mu buhinzi. Ati “Mpinga ibitunguru, ibirayi n’ibisheke.”

Young Grace ni umwe mu batangiye umuziki ari muto cyane ndetse izina rye ryinjiye bwangu mu mitima y’abakunda Rap.

Ku mwaka we wa mbere mu 2010 yatsindiye igihembo cy’umuhanzi mwiza muto muri Salax Awards.

Young Grace umaze imyaka isaga 14 mu muziki, yanitabiriye amarushanwa akomeye nka Primus Guma Guma Super Star. 

Mu byo Young Grace yishimira ni uko Injyana ya Rap igenda itera imbere ndetse n’abakobwa bakagaragaza ibyo bashoboye.

Yagize ati “Kera abantu bumvaga ko umukobwa wakoze injyana ya Rap aba ari ikirara. Ubu abantu barayumva, abana ni cyo gihe ngo bayikore kuko ubu barashyigikiwe.”

Young Grace ni umubyeyi w’umwana w’umukobwa ugiye kuzuza imyaka itanu. Yavuze ko kuba ari umubyeyi bitamutera kureka umuziki. Kuri ubu afite ikiganiro acisha kuri YouTube ye cyitwa “Single Mother Vibes” kivuga ku buzima bw’umubyeyi urera abana wenyine, kigamije kubashishikariza kudatakaza ibyiringiro, kwihangira udushya nko kurera abana bazagirira igihugu akamaro.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.