Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyamagabe: Buri rugo rugomba guhabwa inzitiramibi mu rwego rwo kurwanya Malaria

Ikigo cy’igihugu gishizwe ubuzima -RBC, cyatagije ubukanguramba aho buri rugo rugomba gutunga inzitaramibi iteye umuti, mu rwego rwo kurandura Malaria burundu.

Uwamariya Agnes, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, atangaza ko guhugura ibyiciro bitandukanye bihura n’abaturage cyane ari ukugira ngo babafashe gukora ubukangurambaga mu kurwanya imibu.

Akomeza  atangaza ko imibare y’abarwaye Malaria irimo kwiyongera, kuko mu mwaka ushize wa 2023 nibura umuturage umwe mu 10 yarwaye Malaria.

Mukundwa Anita, utuye mu Mudugudu wa Karaba, Akagari ka Karama, Umurenge wa Cyanika, avuga ko muri Gashyantare uyu mwaka yarwaje abantu 4 muri 7 bagize urugo rwe.

Agira ati “Mu by’ukuri hariho Malaria nyinshi mu murenge wa Cyanika. Barayirukanye mu tundi tugari ihungira iwacu, byanteye igihombo cy’amafaranga ibihumbi bitandatu nari nizigamiye mu kimina n’ubundi arashira banguriza andi ibihumbi icumi.”

Mukundwa akomeza avuga ko ashimishijwe n’uburyo inzego z’ubuzima zikomeje kubitaho zibafasha kwirinda indwara ya Malaria.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Cyanika, Sr Marie Leonille Mwitirehe, avuga ko abivuje Malaria mu murenge wa Cyanika bageze ku 1,500 mu kwezi gushize kwa Werurwe, mu gihe mbere yaho muri Gashyantare hagaragaye abarenga 3,000 bafashwe n’iyo ndwara.

Mwitirehe ati “Inzitiramubu tuzaziha abaturage bose nk’uko twababaruye, tuzatanga 16,050 kandi tuzitezeho kugabanya umubare mwinshi wa Malaria, abaturage bakomeze kugira ubuzima bwiza.”

Umukozi muri RBC ushinzwe ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria, Epaphrodite Habanabakize, avuga ko buri myaka hagati y’ibiri n’itatu hatangwa inzitiramubu ziteye umuti zisimbura izishaje.

Habanabakize ati “Twaherukaga gutanga inzitiramubu mu 2022. Ubu rero igihe cyari kigeze ko dusimburiza abaturage, ntabwo ari muri Nyamagabe gusa, ni uko ari yo yari igeze igihe cyo gusimburizwa. Inzitiramubu zizatangwa zirarenga ibihumbi 197 mu Karere ka Nyamagabe.”

Habanabakize akomeza avuga ko uretse uturere 12 (mu Burasirazuba no mu Majyepfo) dutererwa umuti wica imibu, utundi turere twose dusigaye uko ari 18 duhabwa inzitiramubu, kandi byose bikorwa kubuntu.

Safi Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities