Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Finlande, igihugu cya mbere ku Isi gifite abaturage bishimye

Raporo y’uyu mwaka yasohotse irakomatanya izo mu myaka itatu ishize ku byishimo mu bihugu ku isi. Ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya Finland ni cyo gihugu cyishimye kurusha ibindi ku isi mu bihugu 137 byagaragajwe.

World Happiness Report isohoka buri tariki 20 Werurwe, kandi ubu hashize imyaka 10 Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) ugennye uyu munsi nk’uwo kwizihiza ibyishimo hagamijwe ‘kuzirikana akamaro kabyo mu mibereho y’abatuye isi’.

Abakora iyi raporo bavuga ko “abantu barushaho kugenda bizera ko kumera neza (success) kw’ibihugu gukwiye gupimirwa ku byishimo by’abaturage babyo”.

Ibipimo bitandatu byagendeweho mu gukora raporo y’uyu mwaka, ikomatanya imyaka itatu ishize (2020, 2021 na 2022) ni ibyo umuntu yinjiza, amagara (ubuzima), kugira uwo wiringira, ubwisanzure, ubuntu (generosity) n’igipimo cya ruswa.

Mu karere, ku rutonde rw’uyu mwaka, Kenya iri ku mwanya wa mbere na ku Isi iri ku 111, Uganda 113, Tanzania 129, naho DR Congo 133.

Raporo y’uyu munsi ntiriho u Burundi n’u Rwanda n’ibindi bihugu bimwe na bimwe. Ibi bijya bibaho kubera kubura amakuru amwe mu gihe arimo guhuzwa.

Gusa mu 2022 u Rwanda rwari ku mwanya wa 149, naho u Burundi ku wa 140 kuri raporo buheruka kubonekaho ya 2021.

Iyi raporo ishingira ku bipimo bikusanywa n’ikigo Gallup gikusanya amakuru atandukanye ku mibereho y’abantu.

Ibihugu 20 byishimye kurusha ibindi ku isi – 2023

Finland, Denmark, Iceland, Israel, Ubuholandi, Sweden (Suède), Norway (Norvège), Ubusuwisi, Luxembourg, New Zealand, (Nouvelle-Zélande), Austria (Autriche), Australia, Canada, Ireland, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage, Ububiligi, Czech Republic (République tchèque), Ubwongereza na Lithuania.

Ibihugu 10 biza inyuma kuri uru rutonde

127. Madagascar, 128. Zambia, 129. Tanzania, 130. Comoros, 131. Malawi, 132. Botswana, 133. DR Congo, 134. Zimbabwe, 135. Sierra Leone, 136. Liban na 137. Afghanistan.

Kuki u Rwanda ruza inyuma?

Abakora iyi raporo bahuza ibyishimo by’abaturage mu bihugu n’amateka, ibyorezo, ibyago, ubushobozi, kwitabwaho n’abandi, amagara (ubuzima) y’abantu, na politiki z’imbere mu bihugu.

Muri raporo ziheruka, u Rwanda – kimwe mu bihugu bigaragaza kuzamuka mu iterambere mu bukungu n’imibereho mu zindi raporo zitandukanye – rwakomeje kuza mu bihugu 10 cyangwa bitanu bya nyuma.

Uretse ubushobozi bw’abaturage mu by’ubukungu, ubuzima bwabo ni kimwe mu bipimo bishingirwaho n’iriya raporo ku byishimo. Ubuzima bwo mu mutwe ni kimwe mu bibazo byihariye mu Rwanda, bishobora kuba indi mu mpamvu u Rwanda ruza inyuma mu byishimo.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu 2018 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bugaragaza ko 20% by’Abanyarwanda “bagendana n’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ibibazo byo mu mutwe”.

Dr Jean Damascène Iyamuremye ukuriye agashami k’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri RBC avuga ko nta bushakashatsi barakora buhuza ibivugwa n’iriya raporo ku byishimo n’ikibazo ubushakashatsi bwabo bwatangajwe mu 2018 bwerekanye.

Yabwiye BBC ati “Ariko nk’uko ubizi ikigaragaza ubuzima bwiza bwo mu mutwe hari umunezero…happiness. Nkeka ko byanze bikunze niba hari ibibazo byo mu mutwe ni ukuvuga ko abantu bagenda bagabanya kunezerwa no kuryoherwa n’ubuzima.

Ntabwo nzi abo bantu [bakora ubwo bushakashatsi] methodology [uburyo] bakoresha ariko wenda natwe mu Rwanda dukoze ubwo bushakashatsi twareba niba bifitanye isano.”

Indwara zo mu mutwe mu Rwanda, zitandukanye kandi mu byiciro bitandukanye, zikomoka ahanini ku mateka ya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi bibazo nka Covid-19 n’ingaruka zayo, nk’uko Dr Iyamuremye abivuga.

Gaston K. Rwaka

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities