Politiki ya Leta y’u Rwanda ikomeza gushimangira mu gucuruza serivise ziganjemo iz’ubukerarugendo, ishusho ngari yo kwakira abashyitsi ishingiye ku iterambere ry’imikorere y’amahoteli agezweho kandi yuhuje ubuziranenge.
Kugeza mu 2015, mu Rwanda habarirwa amahoteli ageze kuri 200 afite ibyumba 4500. Ibi byumba byakira abashyitsi ku kigero cya 70% muri bo 97% ni abanyamahanga.
Hagati ya 1995 na 2022, ni ukuvuga mu myaka 27, Urwego rw’amahoteli ruri mu zabayemo impinduka zigaragara kuko mbere y’umwaka wa 1994, Kigali yabarirwagamo hoteli 16 gusa ariko ubu hari izigera kuri 245 zifite ibyumba bisaga ibihumbi bitandatu.
Mu gihe mu Rwanda hari hasanzwe habarizwa hoteli ebyiri gusa zifite inyenyeri eshanu, Kigali Serena Hotel na Nyungwe Forest Lodge, inshyashya ziyongereyeho harimo Marriot na Radisson Blue.
Kugeza magingo aya, mu Rwanda harimo amahoteli abakire benshi batabasha kwigondera bitewe n’uburyo ahenze. Ariko kandi hari n’ahabasha kwakira buri wese hakurikije ubushobozi bwe. Ikindi wasangaga mbere umuntu utabasha kujya mu kabari nk’abarokore byaragoranaga kubona aho kwicara ngo aganire na mugenzi we ariko ubu hari ahantu henshi wakwicara ukaganira na mugenzi wawe ku ngingo zitandukanye, bitewe n’uko igihugu giteza imbere ubukerarugendo bigatuma na barwiyemezamirimo bashoramo imari mu rwego rwo hejuru.
Mu myaka itanu ishize, Serivisi nyinshi z’amahoteri zizwi zatangiye ibikorwa byayo mu Rwanda. Iyo usubije amaso inyuma, mu 2014, u Rwanda rwari rufite hoteri imwe y’inyenyeri eshanu imwe gusa. Uyu munsi hari 5. Ibi byatumye amafaranga yinjira ava kuri miliyoni 33USD mu 2014 agera kuri miliyoni 55USD mu 2018.
Hoteli zifite inyenyeri 5
Izo hoteli zifatwa nka rutura mu Rwanda zicumbikira abayobozi bakomeye barimo Abami, Abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma ni Radisson Blu Hotel, Kigali Serena Hotel, Kigali Marriot Hotel, One&Only Nyungwe House Lodge na Bisate Lodge yashyizwemo mu 2019.

Hoteli zifite inyenyeri 4
Uru rwego rurimo hoteli n’ibigo bicumbikira abantu byagenzuwe. Hari Lemigo Hotel, Hotel des Milles Collines, Ubumwe Grande Hotel, Golden Tulip La Palisse Nyamata, Gorilla Golf Hotel, Lake Kivu Serena Hotel na Sabyinyo Silverback Lodge. Ibi byahawe uru rwego mu 2017. Hiyongeraho ibyatangajwe mu 2018 ari byo Classic Lodge (Musanze), High Ground Villa &Apartment, Fatima Hotel y’i Musanze, Moriah Hotel Ressort y’i Karongi, ndetse na Epic Hotel&Suites yo mu Burasirazuba i Nyagatare. Mu 2019 izahawe uru rwego ni Residence Prima 2000 (Kacyiru) na The Retreat Hotel.

Hoteli zifite inyenyeri 3
Izo ni Centre Saint Andre de Kabgayi, The Manor Hotel, Virunga Hotel, The Mirror Hotel, Classic Hotel (Kicukiro), Kigali Diplomat Hotel, Splendid Hotel y’i Muhanga, Hill Top Country Club, Galaxy Hotel, Palast Rock Hotel, BeauxSejours Hotel, Centre Notre Dame de Fatima y’i Musanze, Five to Five Hotel, Sports View Hotel, La Palisse Nyandungu, Nobleza Hotel, La Palme Hotel, Hill View Hotel Kigali, Great Season Hotel na Hotel Cheza Lando. Izongewe muri iki cyiciro ni Garr Apartment, Rohi Apartment, Kami Executive Apartment, Hotel Villa Portofino y’i Nyarutarama, Dove Hotel ya ADEPR, Hill View Lake Kivu, D-Mall Hotel, Delta Ressort Hotel, Centre Diocesain Pastoral Inshuti. Hari kandi na Olympic Hotel, Kivu Paradise Hotel, Bamboo Restaurant&Hotel, Nyagatare Diplomat Hotel, Best View Hotel, Centre d’Acceuil Mater Boni Concili y’i Huye, Kivu Peace View Hotel, Sheba Hotel, Onomo Hotel na Elavate Suites Hotel. Muri 2019 izahawe uru rwego ni Executive Suites Kigali, Villa Asimba, Park View Courts, Gorilla Solutions Lodge, Light House Hotel, Landmark Suites, Highlands Apartment (Gacuriro), Heaven Boutique Hotel, Emeraude Kivu Resort (Rusizi), Quiet Heaven Hotel (Nyarutarama).
Hoteli zifite inyenyeri 2
Muri iki cyiciro harimo Gisozi World House, Centre Mater Dei de Boni Consili, Home inn Hotel, Montana Vista Hotel, Western Mountain Hotel, Urban City Hotel, Centre Bethanie, Splendid Kalisimbi Hotel, Gloria Hotel, Stipp Hotel Gisenyi, Snow Hotel, Belvedere Hotel.
Hari Garr Hotel, La Palisse Gashora, Dereva Hotel, Virunga Lodge, Mostej Hotel. Inshya zongewemo ni Mid Land Motel, Town Hotel, Faraja Hotel, Saint Anne Hotel y’i Musanze, Golden Monkey Hotel y’i Nyamagabe, Saint Augustin Apartment and Hotel, Champion Hotel.

Hari kandi Ntende Hotel i Gatsibo, Rusizi Progress Hotel na Dian Fossey Hotel, Oriental Park Hotel, Iris Guest House, Elegancian Hotel, The Palm Beach Hotel, Hotel Greenwich, La Posh Hotel, Galileo Stadium Hotel na Le Printemps Hotels. Kigali View Hotels&Apartment, Kayonza Silent Hill Hotel, Centre Saint Joseph y’i Ngoma, State Town Hotel, Credo Hotel y’I Huye, Civitas Hotel y’I Remera ya Kigali, Fanad Guest House, Karongi Golf Eden na Ubumwe Hotel.
Izashyizwe muri uru rwego mu 2019 ni PCG Apartment Gishushu, PCG Apartment Kisimenti, Mountain View Apartments, Centre D’Accueil Mère du Verbe, The Court Boutique Hotel, Ubumwe Center Kigeme (Nyamagabe), Barthos Hotel (Huye), Nice Garden Training Center (Gicumbi).
Hari na Centre Saint Vincent Pallotti (Gikondo), Home Saint Jean (Karongi), Anthurium Residential Hotel (Nyamirambo), Bethany B Hotel (Kigali & Karongi), Hotel Urumuri (Gicumbi), The Garden Place Hotel, Cenetra Hotel (Kabuga), Amaris Hotel (Kimihurura).
Hoteli zifite inyenyeri 1
Kuri uru rutonde hasanzweho Monsato Hotel. Hiyongereyeho Rusizi Motel, East Land Motel, Centre d’Accueil Saint François d’Assise, Heart Land Hotel, Crown Resort Hotel na Reward Guest Rooms.
Izashyizwe muri uru rwego ni Airport Bleeze Motel, Motel Smart Nyamata, Yes Day Inn (Kiramuruzi Gatsibo), Migano Hotel (Musanze), Guest House Happy Garden na Keva Guest House.
Hari na Great Apartment Hotel, Logement La Petite Isimbi (Kamembe), Khana Khazana Villas&Boutique (Kigali), La Voisina Hotel (Musanze), Amakuza Grace View Ltd (Kinyinya).
Hakurikizwa iki mu gushyira hoteli mu byiciro?
Ibikurikizwa buri mu iteka rya Minisitiri rigena ibipimo ngenderwaho mu gushyira mu byiciro ibigo by’ubukerarugendo, riteganya ko buri myaka ibiri ibigo by’ubukerarugendo bishyirwa mu byiciro; bihabwa inyenyeri. Aha harebwa serivisi zitangwa, ibipimo bikurikizwa n’ibindi.
Mu 2017, ibigo 75 birimo amahoteli 56, yari yasabye icyemezo cyo gukora no gushyirwa mu byiciro hagendewe ku bipimo by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), agera kuri 50 aba ariyo yemererwa bitewe n’ibisabwa birimo inyubako, serivisi, abakozi n’uko abakiriya banyurwa na serivizi bahabwa.
Icyo gihe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, Clare Akamanzi, yasobanuye ko gushyira mu byiciro ibigo bikora ubukerarugendo ari naho habarizwa amahoteli, bigamije kongera ubwiza bwa serivisi zihabwa abakerarugendo, gufasha abakiriya kumenya urwego rwa serivisi basangayo n’ibindi. Ibyi kandi ngo bifasha mu guca akajagari k’aho byakunze kugaragara ko abafite inyubako zitanga serivisi z’ubukerarugendo bihaga amazina bashatse, bakishyira mu byiciro ndetse bakagena n’ibiciro bashatse akenshi bitandukanye na serivisi bafite.
RDB ivuga ko hazajya hakorwa ubugenzuzi mbere y’uko ikigo gitanga serivisi z’ubukerarugendo gishyirwa mu cyiciro, gihabwe uruhushya rw’imyaka ibiri ruvugururwa hakurikijwe ubundi bugenzuzi.

Mu cyerekezo 2050 biteganyijwe ko Kigali izaba ituwe na miliyoni hafi enye kandi isura yawo ikazakomeza gutera imbere bigendanye n’igishushanyo mbonera kiri hafi kurangira kuvugururwa.
Ubuyobozi bukuru bwa RDB ndetse n’Umuyobozi bukuru bushinzwe ibikorwa butegura gahunda yo gutanga amanota no gutondekanya amahoteri mu rwego rwo kumenyesha abakiriya uburyo bwo kumenya ubuziranenge, gutandukanya inzego zose za serivisi na serivisi kandi bitanga umucyo mwinshi.
Imyitozo yo gutondekanya amacumbi yongereye ingufu abashora muri serivise zo kwakira abashyitsi muri EAC no guhatanira umwanya mu bukerarugendo bumwe kandi ifasha kugira inganda zateye imbere. Kandi hariho byinshi byo kwishimira.
Munezero Jeanne d’Arc

Manzi Justin
May 15, 2023 at 16:27
Nkunda inkuru mwandika,mutuma tuguma gusobanukirwa bimemwe mubikorwa byindashyikirwa biri mugihugu cyacu