Sosiyete y’Indege ya Uganda Airlines yatangiye ingendo za buri munsi zihuza Kigali na Entebbe, bikaba byitezweho koroshya ingendo z’abaturage hagati y’u Rwanda na Uganda no gufungura andi mahirwe mu bucuruzi, ubukerarugendo n’ingendo zo mu karere.
Izi ngendo zatangijwe ku mugaragaro ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, ubwo indege ya mbere ya Uganda Airlines yakirwaga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Col. Claudien Bizimungu, ni we wayakiriye mu muhango wo gutangiza iyi serivisi.
Gutangiza izi ngendo bihaye abagenzi amahitamo mashya yo kugenda hagati y’imijyi yombi, baba bagiye mu kazi, mu bucuruzi, gusura imiryango cyangwa mu bikorwa by’ubukerarugendo. Urugendo rw’indege hagati ya Kigali na Entebbe rumara hafi isaha imwe.
Umuyobozi Mukuru wa Uganda Airlines, Girma Wake, yavuze ko iyi nzira yari ikenewe bitewe n’imikoranire isanzwe hagati y’u Rwanda na Uganda mu nzego zitandukanye.
Yagize ati: “Kuba Kigali na Entebbe bihujwe n’iyi nzira y’indege byari bimaze igihe bikenewe, bitewe n’imikoranire ya hafi ibihugu byacu bifitanye mu bukungu, imibereho n’umuco. Kigali ni igice cy’ingenzi cy’uru rwego rw’imikoranire. Gutangiza ingendo za buri munsi ni intambwe igamije gutuma ubwo busabane burushaho kugaragara mu bikorwa bifatika.
Yakomeje agira ati“Uretse guhuza imijyi mikuru y’ibihugu byombi, iyi nzira ihuza Kigali n’urusobe rw’aho Uganda Airlines igera muri Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati, Aziya n’u Burayi binyuze muri Entebbe. Ibi bizaduha amahirwe yo gukorera isoko ryagutse, ari na ko duha abagenzi amahitamo menshi y’ingendo.”
Kigali ibaye umujyi wa 18 iyi sosiyete ikoreramo ingendo, mu gihe Entebbe ari yo ifatwa nk’icyicaro cyayo gikuru n’ihuriro ry’ingendo zerekeza mu bindi bihugu.
Entebbe nk’ihuriro ry’ingendo mpuzamahanga
Abagenzi bazajya bakoresha iyi nzira ntibazajya bagarukira muri Uganda gusa, kuko bashobora no gukomereza mu yindi mijyi Uganda Airlines ikoreramo ingendo. Muri yo harimo London, Mumbai, Dubai, Lagos, Johannesburg, Nairobi na Dar es Salaam.
Ibi byagarutsweho no mu nama yahuje Uganda Airlines n’abakora mu rwego rw’ubukerarugendo n’ingendo mu Rwanda, yabereye muri Kigali Serena Hotel ku wa 12 Ugushyingo 2026. Muri iyo nama, abayobozi b’iyi sosiyete bagaragaje ko kongera ingendo hagati ya Kigali na Entebbe bigamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa no guteza imbere imikoranire y’amasoko y’ibihugu byombi.
Michael Bulwaka, Umujyanama muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yavuze ko ibihugu byombi bisangiye amateka, imiryango, inyungu z’ubukungu n’amahirwe y’ubucuruzi. Yasabye abakora mu bukerarugendo no mu rwego rw’ingendo mu Rwanda gukorana na Uganda Airlines kugira ngo ayo mahirwe ababyarire umusaruro.
Izi ngendo nshya zije mu gihe u Rwanda na Uganda bikomeje gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye, zirimo ubucuruzi, ubukerarugendo n’ubwikorezi, mu rwego rwo koroshya imikoranire hagati y’abaturage n’ibigo byo mu bihugu byombi.