Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umunyarwanda uba muri Afurika y’Epfo “Man x” yasohoye indirimbo “INYAMASWA MBI NI UMUNTU”

Umuhanzi nyarwanda MAN X ubusanzwe witwa Manishimwe Olivier uba muri Afurika y’Epfo, yasohoye indirimbo yise “imyamaswa mbi Ni umuntu” agaragaza ko umuntu atari uwo kwizerwa.

Ibi yabihuje neza n’abahanga bo ku isi, bagiye bagaragaza ko inyamanswa mbi ari umuntu. Nanone Imana nayo irema Isi, ariko mu biriho byose, irema umuntu ngo ayitegeke. Bihuje neza n’uko uyu muhanzi yabiririmbye.

Man x “Manishimwe Olivier” aganira n’umunyamakuru wacu, yagize ati “Iyi ndirimbo yitwa INYAMASWA MBI NI UMUNTU. Nayikoze nshingiye ku ihindagurika ry’isi n’ibiyirimo. Nshinjura isi kuko akenshi na kenshi iyo ibibazo bitugezeho dutangira kurenganya isi kandi isi Imana yayiremye iyiha ibigenda n’ibiguruka. Muri byo bigenda harimo UMUNTU imurema mu ishusho yayo kubera ko yari imukunze imuha n’ubushobozi bwo kuyobora izindi nyamaswa.

Umuntu afite ubushobozi bwo gutunga izindi nyamaswa akazikoresha yazihaga akanazifungura. Uwo Muntu mugendana, muryamana, musangira ni we wagukoresha akagutunga kandi yaguhaze yanakwica kubera shitani yigarurije isi n’ibyayo kuva kubwa Adam na Eva ibyobakoze muri Eden nibyo bidukurikirana na n’ubu. Uri Umutegarugori uzajya gusama uri mu byishimo, mu rukundo, ariko kwibaruka uzarira; nureba nabi no gupfa bizemo.

Umugabo na we azatigita, azakora, kubwo gushaka umugati w’urugo. Azajya kuwugwiza yibize icyunzwe cyangwa imyuna nareba nabi no gupfa bizemo.”

Yakomeje avuga ko igituma abantu baba inyamaswa icya mbere ari ifaranga, kuko kuri iyi si y’iki kinyejana ifaranga ryaguze isi kuko ryaguze n’umwana w’Imana.  Ku bw’umuzungu avuga ati “No money no life and make money after life is gone follow you.”

Ubusanzwe iyi ndirimbo yakozwe na Producer ALLY STLY muri BLACK ON BLACK PRODUCTION. Bakunde bose ariko ntiwizere n’umwe (Love them all but don’t trust no one) wibuke ko Bibiliya ivuga ko Kunda mugenzi wawe nk’uko wikunda ariko ntivuga ko   umugira inshuti cyangwa se ngo umwizere (love your neighbors as you love yourself but never say make them friends or trust them) mu ndimi z’Amahanga.

Tubibutse ko hari izindi ndirimbo yagiye akora harimo n’iyo yakoranye n’umuhanzi wo muri Zimbabwe witwa King Swaag. Ni mu gihe ashaka gushyira hanze indi ndirimbo azafatanyamo n’umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo, uwo muri RDC n’uwo muri Mozambique. Ni indirimbo itegerejwe vuba cyane.

Alex Nkunda

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities