Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Igicuri ni indwara ivurwa igakira

Igicuri ni indwara ikunze kuzahaza abantu benshi ndetse bamwe bagakuramo ubumuga. Hari abandi bahura n’impanuka, igihe bafashwe hatari ushobora kubatabara. Uwafashwe n’igicuri abantu benshi bakunda kumutinya, bavuga ko basobora kucyandura igihe bamukoze. Nyamara ni indwara isanzwe ivurwa igakira.

Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ugushyingo 2020, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe indwara y’igicuri, Ikigo k’igihugu gishinzwe Ubuzima RBC kirakangurira abanyarwanda kurushaho gusobanukirwa iby’iyi ndwara.

Dr Kayiteshonga Yvonne, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC ubwo yasozaga iki cyumweru, yibanze cyane ku bantu bagifite imyumvire mibi kuri iyi ndwara, abashishikariza kumva ko ari indwara nk’izindi ivurwa igakira iyo uyivuje hakiri kare.

Yagize ati “Icyo umuntu wese akwiye kumva ni uko indwara y’igicuri atari amarozi, si amashitani, nta nubwo yandura. Igicuri ni indwara nk’izindi, iravurwa igakira nta bwo ivurirwa mu bavuzi ba gihanga, nta nubwo ivurwa n’amasengesho. kandi uko utindana kuyivuza niko amahirwe yogukira agenda ayoyoka. ikindi nuko uwayirwaye adakwiye guhabwa akato, kuko kurubu mu Rwanda dufite amavuriro 8 afite ibikoresho byose ndese n’imashini zisuzuma iyi ndwara kandi kugeza ubu ikaba ivurirwa ku bwinshingizi bwa mutuelle de sante.”

Yakomeje avuga ko Leta y’u Rwanda irimo gushyiramo ubushobozi mu guhangana n’iyi ndwara,ni muri urwo rwego abajyanama b’Ubuzima barenga ibihumbi 55 bahuguriwe kumenya ibimenyetso by’iyi ndwara yigicuri kugrango bajye  bafasha uwuhuye niy’ indwara kugera bamugejeje kwa muganga.

Kugeza ubu indwara y’igicuri ivurirwa muri serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe. Dr Kayiteshonga avuga ko hafi 50% z’abagana serivisi z’uburwayi bwo mu mutwe, bagenda bivuza indwara y’igicuri.

Mukandanga Odette, Umuyobozi wa gahunda ishinzwe kurwanya indwara y’igicuri muri Handicap International, avuga ko mu turere 5 basanzemo abantu 2,300 barwaye igicuri.

Ati: “Abo bantu bose twabonye twashoboye kubashyira mu matsinda 114 kugira ngo bashobore kwitabwaho. Ikiyongeraho ni uko abantu 471 bagizweho ingaruka zikomeye nubu burwayi.”

Yakomeje avuga ko mubibazo bahura nabyo usanga abayirwaye ibafata ibatunguye, kuburyo bibatera ipfunwe ndetse n’imiryango yabo ikabaha akato, nkaho babaheza mubikari ntibagere aho abanda bari,ntibajyannwe ku mashuri nkabandi .bakagaragara nk’ igisembwa  ku muryango. ugasanga ariyo mpamvu abenshi biheza ntibajye kwa muganga ubu rero turi gukora ubukangurambaga kugirango buri wese yumveko indwara y’igicuri ari nk’izindi ndwara ivurwa igakira.

Habiyaremye Laurent, ni umwe mu barwaye igicuri uhagarariye urugaga rw’abashinzwe kwita no kurwanya indwara y’igicuri mu Rwanda, RNOE, akaba ari umugabo w’imyaka 46 wubatse, yavuze ko mu 2007 ari bwo yamenye ko arwaye igicuri

Ati “Guhera icyo gihe mbimenya ndi ku miti ya Depacline, ndayigendana; njye mbona hari igihinduka kuko njye igicuri mfite ni kimwe gifata igice kimwe cy’ubwonko, njye singwa ngo niture hasi ngagara akaboko k’iburyo.

Icyo gihe bigitangira byabaga kenshi nkagira ikibazo cy’umutwe ariko ubu n’imiti mba ndi kunywa ntabwo nyinywa kenshi, hari igihe mara nk’ukwezi nta kibazo ndagira ariko kubera ko muganga aba yaransabye gukomeza nkayinywa ndabyubahiriza kandi nta kibazo bintwaye, ndi muzima cyane.”

Umutoni Djohali n’umwe mubakirwaye, kandi akaba yemeza ko uwakirwaye bitamubuza kwiteza imbere nkabandi ndetse bidakwiye ku muha akato

Yagize ati “nakirwaye niga mu mashuri abanza ngira amahirwe mu muryango baramfasha niyo nabaga nikubise hasi nka komereka baramvuzaga, gusa muri sosiyete ntibabura kuguha akato,ariko iyo ubyirengagije ubasha kugera kuri byinshi, nkubu ndi umucuruzi kandi mfite fiancé, rero ntidukwiye kwitinya ahubwo dukwiye gushyiramo imbaraga mu kwiteza imbere no mukubaka igihugu cyacu nk’abandi.”

Imibare y’ikigo RBC yavuye mu bushakashatsi bwakoze mu 2018 ku ngo 7205 zirimo abantu bafite imyaka kuva kuri 14 kugeza kuri 65 basanze muri zo ngo 1910 zabajijwe abangana na 2,9%, ni ukuvuga 3%, bangana na 555 bafite indwara y’igicuri.

Ku rwego rw’igihugu iyo abafite indwara runaka bari ku ijanisha rirenze 1% biba ari indwara ifatwa nk’izikomeye mu gihugu.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities