Uwamahoro Violette Umunyarwandakazi ufite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yafashwe na Polisi y’u Rwanda, bivugwa ko akekwaho uruhare mu bugizi bwa nabi afatanyije n’agatsiko k’abandi bantu batuye mu Bwongereza.
Uyu munyarwandakazi ngo yari yaje mu Rwanda, aje mu muhango wo gushyingura umubyeyi we, ariko amakuru akavuga ko yaba yarafatiwe i Kigali ku wa 14 Gashyantare 2017, nyuma yo gushyingura uwo mubyeyi.
Polisi y’igihugu yatangaje ko Uwamahoro akurikiranyweho kugira uruhare mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi, no gukangurira abantu kwitabira umutwe w’abagizi ba nabi.
Yanatangaje kandi ko ibicishije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, yamaze kumenyesha abahagarariye igihugu cy’ubwongereza mu Rwanda, ibijyanye n’iperereza iri gukora ku byaha Uwamahoro akekwaho.
Polisi yanatangaje kandi ko izasaba ubufatanye n’inzego z’ubutabera mu Bwongereza, hagakurikiranwa abafatanyije na Uwamahoro muri ubu bugizi bwa nabi bari mu bwongereza, bashingiye ku bimenyetso bifatika Polisi y’u Rwanda ivuga ko izabashyikiriza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yabwiye Kigali Today ko, nk’uko biteganywa mu mategeko, guhera uyu munsi tariki ya 3 Werurwe 2017, Uwamahoro yemerewe gusurwa n’umuryango we.
Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda yari yatangaje ko irimo gukurikirana icyo kibazo ifatanyije n’inzego z’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Uwamahoro Violette w’imyaka 39 y’amavuko yashakanye na Rukundo Faustin, bose bakaba ari Abanyarwanda bafite Ubwenegihugu bw’u Bwongereza.
Rukundo Faustin bivugwa ko ari umwe mu bayoboke bakomeye muri RNC, ishyaka ryashingiwe muri Afurika y’Epfo na bamwe bahoze mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda, iryo shyaka rikaba rirwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Panorama
