Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

RMC yasuye abanyamakuru babiri bafunze

Abanyamakuru Shyaka Kanuma (The Rwanda Focus) na Mugabushaka Jeanne de Chantal Eminante (Radio & TV 10)

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Werurwe 2017, Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC: Rwanda Media Commission) rwasuye abanyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal (Eminante) na Shyaka Kanuma bari mu maboko y’ubutabera kubera ibyaha bakurikiranyweho, bahawe ubutumwa bwo gukomera no kwihangana.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RMC rivuga ko n’ubwo ibyaha aba banyamakuru bakurikiranyweho bidafite aho bihuriye n’umwuga wabo, nk’abantu bakoraga umwuga w’itangazamakuru ishinzwe kugenzura, RMC yabasuye ikabihanganisha bakaba banatangaje ko bari aho bakomeye bategereje kuburana mu mizi ibyo bakurikiranyweho.

Mugabushaka na Kanuma bishimiye kubona basuwe na RMC bavuga ko bahumurijwe no kubona abo basangiye umwuga babatekerezaho. Bavuze kandi ko nta hutazwa na rimwe bigeze bakorerwa haba mu ifatwa n’ifungwa ndetse n’uburyo babayeho ntacyo banenga ugereranyije n’ibyo bemererwa nk’imfungwa.

RMC irashimira ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa ku bwo koroherezwa gusura abanyamakuru no kuba abasuwe batugaragarije ko boroherezwa aho bishoboka hose mu buzima bw’imfungwa barimo.

Mugabushaka Jeanne de Chantal (Eminante) ni umunyamakuru wakoraga kuri Radio na TV10 na ho Shyaka Kanuma yari umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Focus.

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’itangazamakuru umunsi ku wundi n’imyitwarire y’abanyamakuru hamwe no kurengera ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda.

Abasuye aba banyamakuru bari bayobowe na Barore Cleophas Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya RMC, Rwasa Jerome umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya RMC), Mugisha Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC na  Ibambe Jean-Paul Umunyamategeko wa RMC.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities