Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ubwo yasozaga umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, yabwiye abayobozi bamaze iminsi muri uyu mwiherero ko kuzuza inshingano zabo bidakwiriye kubonwa nk’igitangaza.
Kuva ku wa 24 Gashyantare kugeza ku wa Kane tariki 2 Werurwe 2017, mu gihe kingana n’icyumweru, Abayobozi bakuru b’Igihugu bari mu mwiherero wa 14 waberaga mu ishuri rya Gisirikare ry’i Gabiro, mu karere ka Gatsibo.
Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika yabanje gishimira abayobozi ko ibiganiro byagenze neza, anashima n’uruhare buri wese yabigizemo.
Yagize ati “Twasangiye ibitekerezo, turisuzuma ndetse tunarebera hamwe icyo dusabwa gukora ngo dutere imbere. Ese twese dusangiye icyerekezo n’intumbero imwe?”
Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zimwe na zimwe abayobozi baganiriyeho kugira ngo banoze ibyo bakorera igihugu n’Abanyarwanda, abasaba gukora cyane, kuko hari byinshi igihugu gishobora kugeraho cyifashishije bike gifite.
Agira ati “Amikoro make dufite twakabaye tuyabyaza byinshi birenze ibyo abyara. Ibyo birasaba ubufatanye bwa buri wese. Ibyo twagezeho byatweretse ko amikoro make atatubuza kugera kuri byinshi. Tugomba guhora dutekereza dutyo. Tugomba kugira intego ihanitse, nubwo tuba tuzi ibibazo dufite. Ntabwo bikwiye kudutera isoni ngo twahanitse intego zacu.”
Yavuze ko ibivugwa atari ibitangaza abanyarwanda bagomba kugira ubuzima bwiza, kandi bafite agaciro, bityo bagomba kurwanya imirire mibi kuko icyizere cy’ubuzima ari uburenganzira bwa buri muturage.
Umukuru w’Igihugu yabibukije ko gukoresha amafaranga y’igihugu neza bafasha abaturage batabatse ruswa atari ikintu kidasanzwe, ahubwo ari inshingano.
Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku baterankunga baba bafite izindi nyungu mu gutanga izo nkunga, aho yasabye abayobozi ko bakwiye kubima amatwi ahubwo bagakora ibyo bakwiye gukora.
Yagize ati “Iyo tuvuze ngo turashaka gukora ubucuruzi, tugahahirana, bazakubwira ngo wowe ugomba kujya ufashwa. Baguha ibiryo n’izindi mfashanyo hanyuma bagatwara inshuro 100 ibyo baba baguhaye.”
“Ibibazo byose biterwa no kwemera gushyirwa ahantu habi. Twaganyira nde aritwe tubyemera? Bagutera ubwoba ngo ‘ubwisanzure bw’itangazamakuru’ kugira ngo ubashimire kandi wemere ibyo bashigaje.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko abadakoze ibyo bagomba gukora baba bahaye icyuho abatambamira guhanika intego igihugu cyihaye.
Akomeza avuga ko abashoboye guhangana n’ubukene bakagira aho babugeza batananirwa guhangana n’ubukire.
Perezida Kagame yasobanuriye abayobozi ko ashaka ko bagerageza kuko hari byinshi babonye mu mwiherero wa 14 ko bishoboka, igihugu gifitiye ubushobozi n’amikoro ariko bidakorwa.
Umwiherero wa 14 w’abayobozi bakuru b’igihugu ni wo ubaye muremure kuruta indi yose yabanje kuko umaze icyumweru cyose.
Panorama

Abayobozi bakuru b’igihugu bitabiriye umwiherero wa 14 bakurikirana ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame. (Photo/Village Urugwiro)
