Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

8 Kamena 1994: Kavumu muri Ngororero, ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’abahutukazi ku bagabo b’abatutsi

Muri Kamena 1994, mu Turere lngabo za FPR-INKOTANYI zari zitarigarurira, abicanyi bamaze gutsemba Abatutsi ntibahagarariye aho. Bakomeje ibikorwa byo gusahura, kujya kwica mu bice Abatutsi bari bataricwa. Muri Ngororero, nyuma yo kwica Abatutsi, basize abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi bababyaranye n’abagabo b’Abatutsi, babica nabi m uri Kamena 1994.

I Kavumu, Jenoside yakoranywe ubukana bukomeye

Kavumu yari imwe ırıuri Segiteri zari zigize Komini Ramba, muri Perefegitura ya Gisenyi, hakaba ri hamwe mu hantu hari hatuwe n’Abatutsi benshi muri Gisenyi. Amateka ya Kavumu atwereka ko ari agace karanzwemo ibikorwa byo guhohotera no kwica Abatutsi guhera muri za 1959 bamwe barahunga abatishwe babaho m u buzima bubi. Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yarimbuye Abatutsi hafi bose bo muri ako gace; hari abiciwe mu nsengero no mu mazu ya za Komini Ramba na Gaseke.

IyIcwa ry’Abatutsi n’ubukana Jenoside yakozwemo bigaragazwa no kuba mu rwibutso rwa Kavuınu haruhukiye imibiri ibihumbi makumyabiri na bine n’ijana na mirongo inani n’umunani yashoboye kuboneka (24,188). Hari n’imi biri itaraboneka itabye ahantu hatandukanye hatazwi kandi byarabaye ku manywa. Urugero ni ukuba imibiri y’abitwa Kamanzi na B iraro yarabonetse nyuma y’ imyaka 24.

Muri 1994, Komini Ramba yayoborwaga na Burugumesitiri KARASIRA Leonard wari uwo mu ishyaka rya MRS D. KARASIRA yafatanyaga na superefe wa superefegitura ya Ngororero, BAZIMAZIKI Bernardin yari ihuje Komini Satinskyi, Ramba na Kibirira. Interahamwe nizo zagaragaraga cyane mu bwican yi, ni nazo zari nyinshi muri Ngororero, ariko zafatanyaga n’Impuzaırugambi za CDR kandi bakambara imyambaro imwe bajya kwica abatutsi.

Mu Batutsi bishwe harimo umuryango wa Kabirigi bishwe n’abaturanyi babo, umuryango wa Binama, uwa Munyakayanza Isidore wari umwarimu, Ntiyamira Leonard n’umuryango we, umuryango wa Kagaragu, Mudahangarwa, Gatsimbanyi, Rutayisire, Sebagaramba, Uwiringiyimana, Nshimiyimana, Nsengiyumva, Nyamugira, Ndamage, Kayitsinga, Zaninkwano, Gatari, Nyiraromba, Bukamba, Uwonkunda Annonciata, Kamirindi, Furere n’abana be babiri, Kayibanda Mathieu, Murengerantwari n’abandi.

Hari n’abandi bo mu muryango umwe wa Dativa Uwamwiza bagera kuri makumyabiri babanje gushyingurwa mu mva iri hafi yo ku mukore wa Rwabugiri ariko muri 2018 imibiri yimuriwe mu rwibutso rwa Kibirira.

Urwibutso rwa Kavumu rurimo iinibiri y’abatutsi 374, ariko sibo bahiciwe gusa, ahubwo abandi bagiye bashyingurwa mu zindi nzibutso haba Ngororero, Kabaya cyangwa Kibirira.

Interahamwe n’Impuzamugambi zarafatanyije mu bwicanyi bwose zakoreye muri Ramba cyane cyane muri segiteri Sovu na Bayi, zikuriwe n’uwitwa BARAKOMERA ariko zunganirwa n’ izaturutse muri za Komini Gaseke na Satinskyi.

Interahamwe nyinshi ni izaturukaga mu Ngororero zikuriwe na KABALJRA Telespliore wari umugenzuzi w’ainashuri akaba yari anakuriye interahamwe zo muri Komini Satinskyi, naho umugore we witwaga MUKARUZIGA Eugenie akaba visi perezidante wa CDR muri Satinskyi. ari naho hari icyicaro cya superefegitura Ngororero.

Uwitwa MBARUSHIMANA Bonaventure wari umucuruzi akaba na Perezida wa MRND m u rwego rwa segiteri Mucano, yagize uruhare runini mu kwicisha Abatutsi ahantu hatandukanye kubera ko yatangaga imodoka ye igatwara Interahamwe n’Impu zamugambi zabaga zigiye kwica.

Indi nterahamıve yakoze Jenoside ku buryo bukomeye mu Ngororero ni uwitwaga NYANDW I Jean Claude wari umwarimu ku mashuri abanza ya Kavumu muri Komini Ramba.

Abana babyawe n’abagore b’abahutukazi bashatse abagabo b’abatutsi bishwe nabi nyuma y’abandi batutsi

Mu muco wa Klnyarwanda wakurikizwaga muri 1994, umwana yafataga ubwoko bwa Se umubyara bukaba aribwo bwandikwa mu ndangamuntu y’umwana ugejeje ku bukure. Bivuze ko iyo umugabo w’Umututsi yashakaga umugore w’Umuhutukazi, abana babyaraga bafataga ubwoko bw’Abatutsi.

Iyo umugabo w’ Umuhutu yashakaga umugore w’Umututsikazi, abana babyaraga bafataga indangamuntu y’ubwoko bw’Abahutu. Niyo mpamvu, muri Jenoside abana babyawe n’abagabo b’Abatutsi bababyaranye n’abagore b’Abahutukazi bafatwaga kimwe n’Abatutsi, ndetse bakicwa kimwe, bajijijwe ainaraso ya ba Se.

Ku wa 8 Kamena 1994, Interahamwe za MRND zifatanyije n’ Impuzamugambi za CDR zari zaramaze kwica Abatutsi harimo benshi b’abagabo bashakanye n’A bahutukazi, zaranasenye amazu bari batuyemo.

Interahamwe zishe Abatutsi mu ntangiriro ya Mata 1994, hanyuma zifata abana b’abagabo b’Abatutsi bishwe barabyaranye n’Abahutukazi zibashyira mu nzu imwe, zibarindisha abo bagore. Ariko kugira ngo Interahamwe zizere ko abo bagore badacika, zahasize izindi Nterahamwe zizajya zibacunga. Bari abana 13 barimo abato n’ impinja.

Ku itariki ya 8 Kamena 1994, Interahamwe zaraje zica abana na ba nyina hashobora kurokoka akana kamwe gusa. Interahamwe zabishe nabi cyane kuko bamwe zabajugunye mu cyobo zari  zacukuye zikabarenzaho igitaka ari bazima, noneho ba nyina b’Abahutukazi, Interahamwe zibategeka gusubira iwabo.

Ngororero yayoborwaga cyane n’ishyaka rya MRND kandi hari n’ingoro y’iryo shyaka ku nyubako y’iyari superefegitura Ngororero. Niyo mpamvu Interahamwe n’abayobozi bazikuriye kuva kuri Superefe kugera kuri ba Konseye bari biganje cyane mu bayoboye ubwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inyandiko dukesha Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside -CNLG

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities