Ubuyobozi bwi bittaro bya Gisenyi bwemeje ko Ikigo Nderabuzima cya Rugerero mu Karere ka Rubavu cyari cyaragenewe kwakira abarwayi ba Ebola igihe hagira uboneka, gihabwa ubushobozi kigatangira gutanga serivisi kuri Coronavirus.
Ikigo gipima COVID-19 mu karere ka Rubavu ni intambwe nziza ku batuye aka karere kugira ngo bamenye uko bahagaze cyane nk’abaturiye umujyi wa Goma ubu ubarizwamo abarwayi ba COVID-19 babarirwa muri 40.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Lt Col. Dr. Kanyankore William, yavuze ko iyi Laboratwari yamaze kugezwamo ibikoresho byo gupima COVID-19 kugira ngo hagabanywe umwanya n’ingendo byakorwaga mu kujya i Kigali gupimisha ibizami bifatwa mu karere ka Rubavu. Byamaraga iminsi ibiri cyangwa itatu, akavuga ko nihakoreshwa ikigo cya Rugerero ibisubizo bizajya biboneka mu gihe kitarenze isaha.
Yavuze ko ari igisubizo ku mbogamizi zo kuba buri munsi ibipimo bya Coronavirus byafatwaga byoherezwaga i Kigali, rimwe na rimwe kubona ibisubizo bigatinda.
Yagize ati “Uwo mwanya bidutwara, gukura hano ibizamini ukabijyana i Kigali, bigafata iminsi ibiri, itatu, tugiye gutangira kubikorera hano muri Laboratwari.”
“Uwo tubonye tumufate ibipimo, tube tumushyize hano mu cyumba cyabigenewe, noneho duhite dupima ku buryo twabona ikizamini mu minota mirongo ine, mirongo itatu se, cyangwa mu isaha tube twakibonye. Ibyo bizaturinda wa mwanya umurwayi amara ategereje, afite n’impungenge cyangwa arwaye, bigatwara umwanya.”
Lt Col. Dr. Kanyankore William avuga ko ibikorwa byo gupima no gukurikirana abarwayi bitangira vuba kandi n’abarwayi baboneka bakitabwaho mu Karere ka Rubavu.
Ati “Turashaka byose kubikorera i Rubavu, imiterere yacu n’aho dutuye ntibishobora guhinduka n’ikindi cyorezo cyaboneka tukaba twafasha abarwayi.”
Abaganga 25 ni bo biteguye kwita ku barwayi kandi bahuguwe mu kwita kubagaragaraho icyorezo cya COVID-19, kumenya uko ubuzima buhagaze mu Karere ka Rubavu no kumenya niba hari abarwayi b’icyorezo cya COVID-19.
Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni abantu 439, abakize ni 290 mu gihe abakirwaye ari 147. Abitabye Imana ni babiri.
Ubu uturere twa Rusizi na Rubavu turimo gucungirwa hafi cyane kubera icyorezo cya Coronavirus, kubera ko twegereye umupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kandi icyo gihugu kibarizwamo abanduye Coronavirus basaga 40
Mu Karere ka Rubavu hatangiye ibikorwa byo gupima amatsinda y’abantu ahura n’abantu benshi hamwe n’abaturage mu mirenge.
Hagendewe ku rutonde rwateguwe, tariki ya 8 Kamena 2020, hatangiye gupimwa abatwara amakamyo, nyuma hakurikireho gupima abatuye mu mirenge babarirwa mu bihumbi 240.
Munezero Jeanne d’Arc
