Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Ikigo nderabuzima cya Rugerero cyateguwe gutanga serivisi kuri COVID-19

Ubuyobozi bwi bittaro bya Gisenyi bwemeje ko Ikigo Nderabuzima cya Rugerero mu Karere ka Rubavu cyari cyaragenewe kwakira abarwayi ba Ebola igihe hagira uboneka, gihabwa ubushobozi kigatangira gutanga serivisi kuri Coronavirus.

Ikigo gipima COVID-19 mu karere ka Rubavu ni intambwe nziza ku batuye aka karere kugira ngo bamenye uko bahagaze cyane nk’abaturiye umujyi wa Goma ubu ubarizwamo abarwayi ba COVID-19 babarirwa muri 40.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi, Lt Col. Dr. Kanyankore William, yavuze ko iyi Laboratwari yamaze kugezwamo ibikoresho byo gupima COVID-19 kugira ngo hagabanywe umwanya n’ingendo byakorwaga mu kujya i Kigali gupimisha ibizami bifatwa mu karere ka Rubavu. Byamaraga iminsi ibiri cyangwa itatu, akavuga ko nihakoreshwa ikigo cya Rugerero ibisubizo bizajya biboneka mu gihe kitarenze isaha.

Yavuze ko ari igisubizo ku mbogamizi zo kuba buri munsi ibipimo bya Coronavirus byafatwaga byoherezwaga i Kigali, rimwe na rimwe kubona ibisubizo bigatinda.

Yagize ati “Uwo mwanya bidutwara, gukura hano ibizamini ukabijyana i Kigali, bigafata iminsi ibiri, itatu, tugiye gutangira kubikorera hano muri Laboratwari.”

“Uwo tubonye tumufate ibipimo, tube tumushyize hano mu cyumba cyabigenewe, noneho duhite dupima ku buryo twabona ikizamini mu minota mirongo ine, mirongo itatu se, cyangwa mu isaha tube twakibonye. Ibyo bizaturinda wa mwanya umurwayi amara ategereje, afite n’impungenge cyangwa arwaye, bigatwara umwanya.”

Lt Col. Dr. Kanyankore William avuga ko ibikorwa byo gupima no gukurikirana abarwayi bitangira vuba kandi n’abarwayi baboneka bakitabwaho mu Karere ka Rubavu.

Ati “Turashaka byose kubikorera i Rubavu, imiterere yacu n’aho dutuye ntibishobora guhinduka n’ikindi cyorezo cyaboneka tukaba twafasha abarwayi.”

Abaganga 25 ni bo biteguye kwita ku barwayi kandi bahuguwe mu kwita kubagaragaraho icyorezo cya COVID-19, kumenya uko ubuzima buhagaze mu Karere ka Rubavu no kumenya niba hari abarwayi b’icyorezo cya COVID-19.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni abantu 439, abakize ni 290 mu gihe abakirwaye ari 147. Abitabye Imana ni babiri.

Ubu uturere twa Rusizi na Rubavu turimo gucungirwa hafi cyane kubera icyorezo cya Coronavirus, kubera ko twegereye umupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kandi icyo gihugu kibarizwamo abanduye Coronavirus basaga 40

Mu Karere ka Rubavu hatangiye ibikorwa byo gupima amatsinda y’abantu ahura n’abantu benshi hamwe n’abaturage mu mirenge.

Hagendewe ku rutonde rwateguwe, tariki ya 8 Kamena 2020, hatangiye gupimwa abatwara amakamyo, nyuma hakurikireho gupima abatuye mu mirenge babarirwa mu bihumbi 240.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities