Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Mali yatsinze u Rwanda mu mukino wa mbere w’urugendo rugana muri Qatar 2022

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda «Amavubi Stars” yatsinzwe umukino wa mbere mu itsinda E ry’amarushanwa yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mpeshyi ya 2022.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’Amavubi ni Mvuyekure Emery, Rwatubyaye Abdul, Ngwabije Bryan, Nirisarike Salomon, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel, Bizimana Djihad, Mukunzi Yannick, Hakizimana Muhadjir, Kagere Medie kimwe na Tuyisenge Jacques wanatangiye ari captain.

Ikipe ya Mali yatangiye umukino isatira cyane iza kubona penaliti ku munota wa cumi n’umunani nyuma y’ikosa Mukunzi Yannick yakoreye kuri Musa Djenepo ariko umunyezamu w’Amavubi Mvuyekure Emery arayifata. Ku munota wa makumyabiri, rutahizamu Adama Traoré yahise atsinda igitego nyuma yo guhagarara nabi kw’abakinnyi b’inyuma b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Ku munota wa 30, Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yakoze impinduka za mbere akuramo Ngwabije Bryan Clovis hajyamo Byiringiro Lague bituma Amavubi ahindura uburyo bw’imikinire bava kuri 3-5-2 bajya kuri 4-3-3. Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ari inyuma igitego kimwe ku busa.

Mbere yo gutangira igice cya kabiri, Mashami Vyakoze impinduka ebyiri akuramo Hakizimana Muhadjir na Mukunzi Yannick hinjira Niyonzima Olivier na Niyonzima Haruna. Amavubi yagerageje gukina asatira nyuma y’izo mpinduka ariko ab’inyuma ba Mali barabazitira.

Mali yakomeje kotsa igitutu ku izamu ry’u Rwanda ariko abakinnyi b’imbere barimo Amadou Haidara, Adama Traoré na Moussa Doumbia ntibashobora kubyaza umusaruro amahirwe atandukanye bakomezaga kubona imbere y’izamu.

Habura gato ngo umukino urangire, Adama Traoré yateye ishoti rikomeye cyane inyuma y’urubuga rw’amahina ariko Emery Mvuyekure awukozaho imitwe y’intoki umupira ujya hanze.

Umusifuzi yongeyeho iminota ine y’inyongera ariko ntihagira Ikipe n’imwe igira icyo ihindura bityo umukino urangira u Rwanda rutsinzwe igitego kimwe ku busa.

U Rwanda ruzakina umukino wa kabiri wo mu itsinda E na Kenya ku cyumweru tariki ya 5 Nzeri 2021 kuri Stade ya Kigali.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities