Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

U Rwanda rwongeye gutsindwa na Uganda mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Umukino w’umupira w’amaguru wahuzaga u Rwanda na Uganda ku Cyumweru tariki 10 Ukwakira 2021, warangiye ikipe y’umupira w’amaguru ya Uganda (Cranes) yongeye gutsinda u Rwanda (Amavubi Stars) igitego kimwe ku busa.

Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Bayo Fahad ku munota wa 22 w’umukino mu gice cya mbere. Uyu akaba ari na we watsinze igitego cyabonetse mu mukino wa mbere wari wahuje aya makipe i Kigali tariki 07 Ukwakira 2021.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda E aho rufite inota rimwe rukaba ruri kumwe na Uganda ya kabiri mu itsinda n’amanota 8. Mali ya mbere ifite amanota 10 na ho Kenya ya gatatu ifite amanota 2. Aya makipe kimwe n’andi atandukanye akaba ari mu mikino yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022.

Nkubiri B. Robert

Ikipe y’u Rwanda (Amavubi Stars)
Ikipe y’igihugu ya Uganda (Cranes)
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities