Ikipe ya Etoile de l’Est y’i Burasirazuba mu karere ka Ngoma, igarutse mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’imyaka 24. Ikipe ya Gicumbi FC yo igarutse nyuma y’uko umwaka umwaka umwe w’imikino yari yamanutse.

Ikipe ya Etoile de l’Est igarutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere cya mbere cy’umupira w’amaguru isezereye Amagaju FC yo mu karere ka Nyamagabe kuri Penaliti 6-5 nyuma y’uko banganyije igitego 1-1, no mu mukino ubanza bari banganyije 0-0.
Amagaju FC asigaye yahabwaga amahirwe yo kongera kugaruka mu cyiciro cya mbere kuko yari yagaragaje imyiteguro ikomeye cyane yo gushaka kugaruka ariko amahirwe ntiyabasekera.

Ikipe ya Gicumbi FC yo igarutse nyuma yo gutsinda ikipe ya Heroes ibitego 2-1, mu gihe umukinoo ubanza yari yayitsinze nanone igitego 1-0, byose hamwe biba ibitego 3-1.
Ikipe ya Etoile de l’Est n’iya Gicumbi FC zizamutse mu cyiciro cya mbere zisimbura Sunrise FC na Muhanga FC zamanutse mu mwaka ushize wa shampiyona.
Biteganijwe ko shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2021-2022 hatagize igihinduaka izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.
Rukundo Eroge












































































































































































