Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Gicumbi FC na Etoile de l’Est zinjiye mu cyiciro cya mbere

Ikipe ya Etoile de l’Est y’i Burasirazuba mu karere ka Ngoma, igarutse mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’imyaka 24. Ikipe ya Gicumbi FC yo igarutse nyuma y’uko umwaka umwaka umwe w’imikino yari yamanutse.

Ikipe ya Etoile de l’Est isubiye mu cyiciro cya mbere nyuma y’imyaka 24

Ikipe ya Etoile de l’Est igarutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere cya mbere cy’umupira w’amaguru isezereye Amagaju FC yo mu karere ka Nyamagabe kuri Penaliti 6-5 nyuma y’uko banganyije igitego 1-1, no mu mukino ubanza bari banganyije 0-0.

Amagaju FC asigaye yahabwaga amahirwe yo kongera kugaruka mu cyiciro cya mbere kuko yari yagaragaje imyiteguro ikomeye cyane yo gushaka kugaruka ariko amahirwe ntiyabasekera.

Gicumbi FC igarutse mu cyiciro cya mbere nyuma y’umwaka umwe ivuyemo ariko hari igihe yigeze kugumishwamo n’uko icyiciro cya kabiri kitazamutse

Ikipe ya Gicumbi FC yo igarutse nyuma yo gutsinda ikipe ya Heroes ibitego 2-1, mu gihe umukinoo ubanza yari yayitsinze nanone igitego 1-0, byose hamwe biba ibitego 3-1.

Ikipe ya Etoile de l’Est n’iya Gicumbi FC zizamutse mu cyiciro cya mbere zisimbura Sunrise FC na Muhanga FC zamanutse mu mwaka ushize wa shampiyona.

Biteganijwe ko shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2021-2022 hatagize igihinduaka izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.

Rukundo Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities