Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Mbere ya COVID-19 yari afite igishoro cy’ibihumbi 500 asigaranye ibihumbi bitanu gusa

Ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu ku cyambu cya Nyamyumba hafi cyane y’Uruganda rwa Bralirwa, ku zuba rikaze yicaye ku ibuye hacuruza ibigori mu ibasi, Bugenimana Florence w’imyaka 35 y’amavuko, yibutse uburyo mbere ya COVID-19 yari afite igishoro cy’amafaranga ibihumbi 500 y’u Rwanda ariko uyu munsi asigaranye ibihumbi bitanu gusa.

Mu kababaro n’agahinda kenshi, Bugenimana yabwiye Panorama ko yahoze atunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko icyorezo COVID-19 kimaze kuza cyamusize iheruheru we na bagenzi be bari basangiye umwuga wo kujya gucuruza kuri Goma.

Ati ”Ubuzima bwanjye bw’uyu munsi burababaje cyane! Mu myaka ibiri ishize nari nshoboye kwishyurira ishuri abana banjye babiri ariko ubu ni ikibazo kuko umugabo ubwe ntabishoboye kandi tujya twumva ko hari ikigega cyashyizweho ariko nta kintu kiratugeraho.”

Bugenimana avuga kandi ko mu gihe cyatambutse yahoranaga inzozi zo kuba yakubaka n’inzu amaze no guhaza urugo rwe, uyu munsi bisa n’aho akorera isabune n’umunyu gusa. Aboneraho umwanya wo gusaba ubuyobozi bw’igihugu gukora uko bushoboye bukarwana ku baturage bakeneshejwe  na COVID-19.

Usibye ko bitegeze biteganywa ko abacuruzi bose babona amafaranga aturuka mu kigega kuzahura ubucuruzi bwahungabanyijwe na COVID-19, Umuyobozi wa gahunda y’ubuzima mu rugaga rw’abikorera (PSF), Rusanganwa Léon Pierre, yemeza ko amahoteri ya Rubavu yahuye n’ikibazo kuko ba mukerarugendo bahazaga bagabanutse.

Ku bijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwari butunze abatari bake, Rusanganwa agira ati “Muri   Rubavu hakozwe ibishoboka hashyirwaho uburyo bwo gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ariko hatagenda abantu benshi hagamijwe kwirinda COVID-19”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, kuri iki kibazo agira ati “Aka karere kakubiswe na COVID-19, ivuyemo hahita hajyamo umutingito, bikaba byaragize ingaruka ku bucuruzi bunyuranye kugeza n’ubu byaranze nubwo hari abafashijwe”.

Kambogo yemeza kandi ko muri Rubavu hari ikibazo cy’ubuzererezi gikomoka ku ngaruka za COVID-19 zateje ubukene n’inzara bishora abana mu muhanda no mu buraya.

Akarere ka Rubavu ni aka mbere mu bukerarugendo ndetse kanafite abaturage benshi batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko kari ku isonga mu twahungabanyijwe na COVID-19, cyane ko yibasiye urujya n’uruza rw’abantu byavuye hagati y’ibihumbi 55 na 60 bajya bambukaga buri munsi ariko ubu bigeze ku bihumbi 10.

Gaston Rwaka

3 Comments

3 Comments

  1. Anni Claude

    January 9, 2023 at 10:33

    abantu bo muri RUBAVU bari babayeho neza kuko ntabwo ubuzima bwabo bushingiye ku murimo umwe gusa batandukanye n’ abandi banyarwanda bari bamenyereye guhinga bakanacuruza hakurya muri DRC.
    USIBYE covid-19 iyo hari ikibazo cy’ umutekano muke barahungaban cyane nibihangane tu

  2. Pierre Archille

    January 9, 2023 at 10:29

    Ihangane kubera COVID itakwishe ibintu nibishakwa uzabona ibindi kndi ntukihebe kuko ntabwo uri uwanyuma cyangwa uwambere mu bababaye.

  3. Larisa

    January 9, 2023 at 10:28

    UDAFITE NYIRASENGE ARISENGA!AHUBWO ABANTU BATO NIBO BAHAGOREW KURUSHAHO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities