Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kamonyi: Umukobwa Yafatiwe Mu Itsinda Ry’Abitwaza Intwaro Bakiba

I Kamonyi hafatiwe  abantu batandatu barimo abagabo batanu n’umukobwa bakekwaho ubujura bw’amatungo bakora bitwaje intwaro gakondo.

Polisi mu Ntara y’Amajyepfo ivuga ko abo bantu bafashwe kuya 01 rishyira ku wa 02, Ugushyingo 2025 bafatirwa mu Kagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge muri Kamonyi bigizwemo uruhare n’abaturage..

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yatangarije IGIHE ko abakekwaho ubwo bujura bw’amatungo no gutobora inzu babikoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo ibyuma, imihoro, amatindo, imfunguzo n’ibindi.

Ati: ‘‘Abafashwe basanganywe amwe mu matungo bari bamaze kwiba ku muturage, harimo inkoko 15, inkwavu esheshatu, bose bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Gacurabwenge kandi ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana.’’

CIP Kamanzi Hassan aburira abaturage bagifite imyumvire n’imigirire igayitse yo kwishora mu bikorwa bibi by’ubujura n’ibindi byaha bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage kubizibukira byihuse.

Polisi ntizagera yihanganira uwo ariwe wese ubijyamo, kuko amategeko ahari kandi azamungoga akabihanirwa.

Yanaboneyeho no gushimira abaturage bakomeje kuba abafatanyabikorwa bayo mu gutangira amakuru ku gihe bumva ko kubungabunga umutekano ari inshingano rusange, asaba n’bandi bataragera kuri urwo rugero kubareberaho.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities