Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Afghanistan: Abantu 20 Bishwe N’Umutingito

Imibare y’agateganyo yerekana ko abantu 20 ari bo bishwe n’umutingito wabereye muri Afghanistan. Ubutabazi burakomeje ngo harebwe niba hari abandi baba bagihumeka bakurweho ibintu byabagwiriye, nihaba hari n’abapfuye bajyanwe gushyingurwa.

Nk’uko BBC yabyanditse ibibwiwe n’abatuye aho iki cyago cyabereye, uwo mutingito wabereye ahitwa Mazar-e-Sharif, ukaba umwe mu mijyi ikomeye ya Afghanistan utuwe n’abantu 500,000.

Wari ufite ubukana bw’igipimo cya Ritcher cya 6.3  ukaba waturutse hasi mu kuzimu ahareshya na kilometero  28.

Umuvugizi wa Guverinoma y’Abatalibani witwa Sharafat Zaman Amar avuga ko Minisiteri y’ubuzima ivuga ko abantu 20 ari bo bahitanywe nawo abandi 320 barakomereka.

Iyo mibare ariko ishobora kuza kwiyongera nk’uko abayobozi babivuga bigaterwa n’uko hari ahantu abatabazi bataragera ngo barebe ko hari abagihumeka babatabare, abapfuye bagezwe kwa muganga no mu bitaro bakorerwe isuzuma rya nyuma.

Abakomeretse cyane ni abo muri Komini ya Sholgara iri mu Majyepfo ya Mazar e-Sharif.

Ahandi hasigaye muri uwo mujyi naho wahumvikanye gusa mu buryo butaremereye cyane.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Politiki

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Sultan Haitham bin Tariq wa Oman, bigamije gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi no kurebera...

Amakuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze muri Oman aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu...

Amakuru

Abanyarwanda batabashije kwitabira gahunda rusange yo gufotorwa no gutanga ibipimo ndangamiterere bikenerwa mu gutegura indangamuntu koranabuhanga, baracyafite amahirwe yo kuyuzuza binyuze ku masite akomeje...

Amakuru

Panorama Ku wa 5 Nzeri 2026, muri Kigali Convention Center habereye umuhango wo kumurika ibitabo 15 byanditswe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza 12 zitandukanye, hamwe...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities