Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Australia: Igitero Cyagabwe Ku Bari Bitabiriye Umunsi W’Abayahudi Cyaguyemo 12

Uyu mugabo aravugwa gukora amahano.

Abantu 12 baguye mu gitero cyagabwe n’abagabo babiri barashe abari baje mu munsi mukuru w’Abayahudi bita Hanukkah .

Barasiwe ku mazi aho bari baje kwishimana n’abandi kandi mu bapfuye harimo n’abana.

Barasiwe ahitwa Bondi Beach muri Australia, hakunze kwitabirwa na ba mukerarugendo.

Ababibonye bavuga ko bagiye kubona babona abagabo babiri bavuye mu modoka ya Honda, batangira kurasaba mu bantu, barasa umwe, bakongera bakarasa undi gutyo gutyo…

Amafoto ya Dailymail yerekanye umugabo witwa Naveed Akram w’imyaka 24 arasira abantu ku kiraro.

Uretse abantu 12 bahasize ubuzima, hari abandi 29 bakomeretse barimo n’umupolisi.

Abo bose boherejwe mu bitaro bitandukanye biri mu mujyi wa Sydney.

Minisitiri w’Intebe wa Australia witwa Anthony Albanese yamaganye iki gitero cy’iterabwoba.

Akram yarashwe ntiyapfa, ubu arafunzwe ariko uwo bari kumwe we yarashwe arapfa.

Urugo rwe ruri ahitwa Bonnyrigg rwasatswe na Polisi kandi bivugwa yari amaze umwaka umwe arutuyemo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Rwanda

Abatuye mu bice bitandukanye byo mu Murenge wa Nyarugunga n’ahandi muri Kanombe, mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko bamaze ibyumweru bisaga bitatu bahanganye n’ikibazo...

Akarere

Mu gihe ikibazo cy’umutekano gikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ridateganya kuva ku...

Akarere

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Patrick Karuretwa, yavuze ko igihugu kidateganya gukuraho ingamba z’ubwirinzi cyashyizeho, ahubwo ko zikomeza kuvugururwa bitewe n’imiterere y’ibibazo by’umutekano...

Football

Sugira N. Aimé Christian; Umunyeshuri mu itangazamakuru wimenyereza umwuga Irushanwa ry’igikombe cy’Isi ni rimwe mu marushanwa ahuruza imbaga y’abantu benshi kuva ryatangira gukinwa mu...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities