Umugabo witwa Shoji Morimoto w’imyaka 40 y’amavuko wo mu Buyapani, mu 2018 yatangije umushinga wo kumukodesha kugira ngo mwirirwane ariko nta kindi kintu umwitezeho. Kuri we akabyita gukora ubusa, ati “Hire me to do nothing”.
Kuva yatangira uyu mushinga amaze gukodeshwa n’abantu barenga 4.000. Shoji aca Amadolari 68 kugira ngo ajyane na we aho ugiye kandi mbere ya Covid-19 yinjizaga arenga $300 ku munsi.
Icyo ugomba gukora ni umukuhamagara ukamubwira icyo ugiye gukora maze akaba ari kumwe na we mu gihe ugikora. Shoji yavuze ko hari abantu bagiye bamukodesha kugira ngo abaherekeze mu bintu bidasanzwe, urugero nk’abamusabye kubaherekeza gusinya impapuro za gatanya.
Nubwo yemera guherekeza abantu mu bintu byinshi, ntabwo ari byose kuko atemera guherekeza abantu bagiye kuryamana, cyangwa abagiye mu bitaramo.
Shoji yavuze ko adakunda kuvuga menshi kandi ari umuntu utuje cyane. Ibyo bimworohereza akazi kuko ataba asabwa kuganiriza abakiliya be.







































































































































































